Kuri Data na Mama,,

Leave a comment Standard

Nanubu harya muracyatsimbaraye nintiga ngo mbe umuganga, umunyamategeko, cyangwa simpamagarwe engeniyeri cyangwa yewe ngo nkore muri banki njye mpamagarwa “gerant(e)” nzaba naciye inka amabere???? Niko se babyeyi Continue reading

Advertisements

Siryo herezo,,,

Leave a comment Standard

BUHORO BUHORO NIRWO RUGENDO. Ndabyibuka namenye ubwenge mfite ababyeyi Bose ariko numvagako bazahoraho kandi numvaga mbyishimiye. Ibyo byishimo ntibyamaze igihe kuko nyuma y’ umwaka papa yahise yitaba Imana mbona ubuzima burahindutse cyane . MAma yari umugore wa gatatu kuberako papa NGO yari yarapfushije abagore 2 birumvika hari abandi bana yari afite bakuru. Continue reading

Ngw’ aho mvuka ntibazwi,,

Leave a comment Standard

Mbaje kubasuhuza mwese mukurikira uru rubuga, muminsi ishize ubwo nasomaga inkuru iri hano yitwa ” Sinarinziko ndi umukene” nahise niyumva, kandi buri wese muri twe afite aho yagiye ahura n’ akarengane nka kakariya Atari ku ishuli gusa ahubwo no mubundi  mubuzima busanzwe . Nanjye rero nkaba nifuje kubagezaho ibyo nahuye nabyo ubwo nari nkirangiza kaminuza ndi mugushaka akazi. Continue reading

Ibyo nahuriye nabyo imahanga III

Comments 2 Standard

Abo bapolici bamaze kugenda numvise  meze nkaho isi inguheyo, imitima yatangiye kumbana myinshi, gusa ngerageza kwikomeza arinako nkomeza kwishyiramo ko ntawe uzankoraho. Bucyeye bwaho kugicamunsi nasezerewe mubitaro mukugera imuhira ntanubwo uwo musore yigeze ambaza ngo wenda twakora iki dore ko iminsi yari isigaye nayibariraga kumitwe y’ intoki. Continue reading