Ibyo nahuriye nabyo imahanga,

Leave a comment Standard

Burya uwavuzeko amahanga aryoha ntiyabeshye, gusa hari ukundi kuri buri wese acyeneye kumenya kutajya kuvugwa cyangwa se ngo kwerekanwe muri yamafoto meza tujya tubona y’ abahatuye, ibyo reka tubirekere undi munsi twivugire kucyatuzinduye  aricyo “ibyo nahuriye nabyo imahanga”, burya ngo harinjirwa ntihasohokwa, nanjye ndi muri abo bakoresheje ibishoboka byose ngo simpasohoke gusa biranga biba iby’ ubusa.

Mubusanzwe nturuka muri kimwe mubihugu bigize Africa y’ iburasirazuba, ndi imfubyi dada na mama batabarutse nkiri muto nsigarana na mukuru wanjye ndetse na musaza wanjye mukuru. Kuberako iwacu tutari twishoboye njye narerewe mukigo cy’ imfubyi cyari cyarubatswe n’ urusengero iwacu twasengeramo, nibo bamenyeraga byose. Urwo rusengero rwari rufite imikoranire n’ urundi rusengero ruba mumahanga, nuko rimwe baza gusaba ko bazajya bohereza abana babaga muri icyo Kigo mubiruhuko iyo imahanga muri gahunda yo kwiga icyongereza. Kubwamahirwe ku ikubitiro ninjye bahisemo hamwe n’ abandi bana b’ abakobwa twabanaga batatu. Badushakiye ibyangomba byose by’ urugendo, mbese twagezeyo dusanga batwiteguye bihambaye.

Twagize umwanya wo gutembera ndetse no kwiga, gusa mbibutseko twari kuhamara ibyumweru bitatu gusa ubundi tugataha kuko twese twari tutararangiza amashuli yisumbuye. Umunsi wo gutaha ugeze umutima warambwiye ngo ese ubundi urajya hehe? hari umubyeyi usanzeyo? uritesha amahanga uganahe handi ? abandi bose niho birukira none wowe uratashye ? ubwo se utagize andi mahirwe yo kugaruka ntiwazicuza icyatumye udasigara?. Uwo mwanya nahise mfata umugambi wo gucika abo twari gusubiranayo. Umunsi twari bugende hari mugitondo mumaze kwitegura nuko mbabwirako hari umuntu ngiye kureba mumugi washakaga kuntuma kub’ iwabo. Yewe mbaheruka ubwo, barategereje baraheba gusa igikapu cyanjye nagiye nkitwaje kuko nari nababwiyeko ibyo ari bumpe ndaza mbitwayemo.

Naragiye nirirwa nzerera umujyi wose, gusa muri icyo gihe gito nari mpamaze hari umudamu twari twaramenyanye uva iwacu niwe nahise mbwira uko byagenze nuko ahita ampa igitecyerezo cy’ uko najya aho bakirira izindi mpunzi zose , ubundi ngatangira gahunda yo gushaka ibyangombwa binyemerera gutura yo. Kuko nari nkiri muto( narimfite imyaka 19 ) ikigo cyacyira impunzi cyanyohereje kuba mucyindi cyigo cyirimo abakobwa b’ urungano rwanjye. Mpageze nahahuriye nabandi bagenzi banjye turamenyana ndetse havamo n’ ubucuti bukomeye arinako nkomeza kujya mumanza zo gushaka ibyangombwa bintuza muri icyo gihugu. Hagati aho, abo bagenzi banjye twabanaga batangiye kujya bansohokana  dore ko bo nasanze bahamenyereye  nyuma y’ iminsi micye nahise menyana n’ umusore wari wazanye n’umukunzi w’ umwe muri abo bagenzi banjye twagendanaga. Twahuriye mukabyiniro, kuko bari baje ari babiri natwe twagiye turi babiri byarumvikanaga ko ngomba kubyinana n’ uwo musore. Nyuma yaho twakomeje kujya tuvugana nisanga namukunze, kurunde rwe sinavuga ngo yarankundaga gusa yambwiragako ankunda . Nyuma y’umwaka naje kubona igisubizo ko ntaburenganzira bwo gutura iyo nabonye, natangiye urugamba rwo gusha buryo ki ntazasubira iwacu. Bampaye amezi arindwi yo kujuririra icyo cyemezo urubanza rukazasubirwamo gusa nabwo byansabaga ubushobozi buhanitse ntari mfite bwo kuzishyura uzamburanira, bitabaye ibyo nagomba guhita noherezwa iwacu.

Munama zose nagishije kubantu batandukanye nasanze amahimo nsigaranye ari atatu gusa

  • Gusezerana imbere y’amategeko  n’ umuntu ufite ubwene gihugu kuburyo azamvugira ko ndi mufasha we ntibazansubizeyo gusa mugihe ntagiye tugahita twaka gatanya buri wese agakomeza ubuzima bwe
  • Gutwara inda y’ umuntu ufite ibyangombwa byo gutura iyo  kuko bambwiragako badashobora kohereza umugore ukuriwe mundege.
  • Kunywa ibinini bizatuma ngwa igihumure imbere yabaza baje kuntora imuhira.

Ababa imahanga barabizi ibi ni ibintu bimenyerewe cyane, nanjye rero nagombaga guhitamo cyimwe muri ibyo muri ayo mezi arindwi nari nsigaranye, niko guhitamo……..

kuricyira igice cya II...

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s