Sinarinziko ndi umukene,,

Leave a comment Standard

Nari nsanzwe mbizi neza ko iwacu tudatunze byinshi, gusa ducye twari dufite twari tuzi kudusangira ndetse no kutunezererwamo. Nakuriye mumuryango wabahinzi n’ aborozi, iwacu twabonaga amafranga iyo twabaga twasaruye tukagurisha cyangwa se hakagira itungo tugurisha muyo twari dufite. Iwacu ni hamwe ubusanzwe twita mucyaro, niho navukiye ndetse ninaho nakuriye. Amashuli y inshuke ndetse n’ abanza niho nayize gusa narindi umuhanga bimwe bitangaje. Nubwo nabaga mfite imirimo myinshi ngomba gukora murugo mbere ndetse na nyuma y’ amasomo ntago byambuzaga kukomeza kurushaho kugira amanota meza mu ishuli. Kurundi ruhande navuga ko ntawe nigeze numva avuga ko iwacu turi abacyene cyangwa se ngo abimpore. Ariko se ahubwo yari kubihera he ko nabonaga abo niganye nabo bose tumeze cyimwe. Yewe nanjye iryo jambo sinigeze ndiha agaciro.

Byose byahindutse umunsi umwe, igihe nari ngiye gutangira amashuli y’ isumbuye. Nagize amanota meza cyane mukarere mvukamo nuko noherezwa kwiga mukigo cy’ abihaye Imana giherereye muntara y’ uburengerazuba.  Icyo kigo nari nkishimiye cyane, kuko cyiri mubyatsindishaga abanyeshuli benshi mugihugu muri icyo gihe. Sinakubwira umunezero ababyeyi banjye bari bafite! Data na mama barikokoye utwo bari bafite baragurisha ngo hato ntazabura ibikoresho by’ ishuli.

Gusa nkihagera natunguwe no kubona abaje mu mamodoka bakiranwa urugwiro, arinako abayobozi bacicikana bashakira abana babo abandi banyeshuli bahasanzwe baza kubakira. Bamwe twaje n’ amaguru ntawatwakiriye ahubwo batwigizagayo ngo tujye kumurongo baraje baturebere  ko twazanye ibikoresho by’ uzuye.

Nabonye aho abayobozi bahererekanyaga nomero za telephone z’ ababyeyi babana baje mumamodoka ariko Data wamperekeje ntanuwamuhaye umukono. Aho niho natangiye gufunguka amaso, mbona koko ko isi nabagamo atariyo ngiye kubona. Nibwo bwambere natangiye kwibaza icyo abo bana bandusha, gusa sinatinze kukbona, bari abo mumugi njye nduwo mucyaro, bavukaga  mubakire naho njye navukaga mubakene.

Abo twazanye gutangira bavuka mubacyire bahise bamenyera ikigo berekwa ibintu byose kuko abayobozi bari babashakiye ababamenyereza gusa njye nisanze ndi nyakamwe ntawe undeba byose nagombye kubyiyigisha. Sinababwiye ko no muminsi yambere mbere y’uko turyama, abayobozi bashinzwe imyitwarire babanzaga kuza kureba babana bafite iwabo bazwi bakababaza uko bamerewe rimwe narimwe bakabahereza za telephone ngo bavugane n’ iwabo. Aho njye sinagaragaraga, nabaga meze nk’ udahari mumaso yabo.

Kumyaka cumi n’ itatu gusa nize ko niba ndwaye ngomba kubanza nkaremba byo gupfa kugirango mpabwe uruhushya ryo kujya kwivuza. Ariko mugenzi wanjye wo mubakungu yatakaga igicurane rimwe iwabo bakaba bahasesekaye, akagenda akamarayo nk’ ibyumeru bibiri ubundi akagaruka.

Kuri iyo myaka nize ko njye nuwo mugenzi wanjye wo bubakungu tutazafata amafunguro amwe buri munsi, nabonye abayobozi babahamagara bakabashyira mumazu yabo n’ uko bagasangira kubirimo utuvuta. Ariko se maye ndaburana iki ko nubundi ibidakaranze iwacu twabimenyereye !

Kuri iyo myaka nize ko ubukwe bwa bene wabo wa mugenzi wanjye uva mubakungu buruta uburwayi bwanjye. Nabonaga bahabwa impushya buri wagatanu ngo batashye amakwe, ariko njye kuva kuwambere kugera kuwa gatanu nabaga ntonze umurongo imbere y ibiro by’utanga impushya zo kujya kwivuza yarunyimye. Gusa urushya nahabwaga rwo gutaha iwacu mbere y’uko igihembwe cyirangira rwari urwo kujya gushyingura mugihe  nabaga nagize ibyago ( nabwo ari umuntu wo mumuryango wahafi) cyangwa banyirukanye ko ntarangije kwishyura amafranga y’ishuli.

Nubwo tutari twemerewe kwinjirana ibyo kurya biturutse hanze y’ikigo,, nari maze kumenyera ko kuri bamwe ibyo bitari bitarikibazo kuko niyo iwabo bazaga kubasura barabizanaga ndetse ntanuwabaga yabavugaho, gusa mwene ngofero n’ icyo gitecyerezo sinari kucyigira.

Irindi tegeko ryari rihari n’ uko ntamubyeyi wari wemerewe gusura umwana we Atari umunsi nyirizina wabugenewe wo gusura. Ubonye iyo babigararaza neza ntibashyire abantu murujijo, aho gushyira muri rusange bakavuga ko ntamubyeyi udafite imodoka wemerewe kuza gusura umwana we atari umunsi wo gusurwa. Rimwe reka nanjye nzifate nuko ntumeho iwacu ngo banzanire ibikoresho by ishuli byari byanshiranye, Singiye kubabeshya ntacyintu cyambabaje mubuzima nko kubona Data wakoze urugendo rw’ amasaha ane kugirango angereho yirukanwa mukigo nk’ umujura. Niboneye namaso yanjye umuyobozi arikumwe n’ ushizwe umutekano bamushoreye, ibyo yari anzaniye ntiyemerewe kubinyihera, ahubwo yabihaye ushizwe umutekano aba ariwe ubimpa nabwo yabanje kubisaka. Yanze kurenga atambonye nuko ahagarara inyuma y’ umuryango w’ikigo arampepera arinako akomeza kunshira amarenga, Wabashaga kubona agahinda yari afite mumaso ye ndetse nanjye amarira niko yazengaga mumaso, gusa sinabashaga kurira  cyangwa se ngo ngire icyo mvuga kuko aho mvuka hatazwi ndetse nabo mvukaho bakaba batazwi. Ngaho aho namenyeye ko burya iwacu turi abacyene, ngaho aho naboneye ko kuba udatunze nk’ ibyabandi bizatuma ujya hasi yo kuba umuntu. Nguru urwo benshi muri twe twagowe kandi natwe ariko twisanze atari ibyo twahisemo.

Niba ibi byarigeze bikubaho cyangwa se biri kukubaho humura ntago uri wenyine,

Imigisha myishi cyane,,

 

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s