Ibyo nahuriye nabyo imahanga II

Kubwanjye icyemezo nafashe nari  nagitecyerejeho, gusa naje gusanga yuko uko gutekereza  ntasano bifitanye no kuba cyari cyizima. Kubera ibyari bimaze igihe biri kuba hagati yanjye n’ umusore twari ducuditse, nahisemo gufata inzira yihuse nabonaga  nzagiramo inyungu zitari nke. Gusa mbere yaho gato reka mbahe ishusho yuko urukundo rwacu uko rwari rumeze,

Kuva na hambere uwo musore yari asanzwe afite umugore ndetse n’ umwana yari yarasize muri Africa, duhura yambwiyeko bari baratandukanye  gusa inshuro nyinshi nagiye njya muri telephone ye ndetse no kumbugankoranya mbaga yakoreshaka sinaburaga kugasanga amafoto y’ ubwambure yabaga yoherejwe nuwo wari umugore we. Umusore nagira icyo mubaza akambwira ko nawe atazi impamvu uwo mugore akomeza kumwihomaho kandi ibyabo byararangiye. Ubwo nyiramwiza aho nkaba nadukiriye wamugore kumbuga nkoranyambaga yakoreshaga nkamutuka mubaza impamvu atava kumugabo wanjye. Aho ntimundenganye ntawe udafuha! gusa mba naramenye ubwenge hacyiri kare ko uwo wari mugore we atari kohereza ayo mafoto y’ ubwambure bwe ntawayamutumye.

Sirimwe yewe si nakabiri nagiye njya  aho uwo musore yabaga mutunguye ngo nsange ataryamanye n’ undi mukobwa. Aho kugirango mbaze uwo muhungu icyibimutera ahubwo nahitaga nadukira umukobwa nsanze bari kumwe tukarwana cyangwa se nkamutuka. Ntamunsi n’ umwe yigeze ansaba imbabazi z’ amakosa yabaga yakoze, niyo nivumburanga nkagenda narongeraga nkigarura akaba arinjyewe ahubwo uzimusaba. Byari ibigaragara ko uwo musore ntarukundo yanjyiriraga gusa nakomeje kuzajya mbyima amatwi ndetse n’ amaso, Gusa nari nararwiyemeje, nari naravuzeko ntazamuhara uko byazagenda kose yewe ntanirengagije n’ icyibazo cy’ ibyangombwa nari mfite. Niyemeje kurwana izo ntambara zombi icyarimwe

Ingeso ye y’ ubushurashuzi yarakomeje, nuko muri bwa bwenge bwanjye bucye numva y’ uko umwanzuro ari uko nazajya njya kurara iwe ndetse no mugihe atagiye gukora tukaba turi kumwe. Ibyo nabyo ntibyampiriye kuko narahabyukaga hakaza kuryama undi. Maze kumva ko nsigaje amezi arindwi gusa ngo bansubize iwacu nafashe umwanzo wo gutwita inda ye. Kuri njye nibwiraga ko ntacyindi cyizahagarika izo ngeso ze uretse uwo mwana nzaba mutwitiye, ndetse numvaga ko ariho nzahera musaba ko tujya gusezerana imbere y’ amategeko dore ko we yari afite ibyangombwa bimwemerera gutura burundu muri icyo gihugu. Numvaga ko byose biramutse biciyemo naba tsinze ibitego bibiri byikurikiranyije : kuguma imahanga ndetse no kubana n’ uwo musore.

Muminsi micye gusa nari maze gusama, icyo cyemezo ntitwigeze tucyumvikanaho, gusa kurinjye numvaga aricyo gikwiye. Ubusanzwe nafata ibibi bindinda gusama, nabihagaritse mu ibanga nuko imigambi yanjye iba iciyemo gutyo! Nawe kandi ntakundi yari kubigira yarabyakiriye, Nyuma yaho rero nibwo natangiye kumushyiraho igitutu ngo twimukire muyindi nzu nini tubane noneho byeruye , dore ko ubusanzwe najyaga kurarayo nihishe. Umusore yaranyangiye agahora yireguza ko Atari yabona ubushobozi bwo kwishyura inzu nini. byahe se ko yabeshyaga! Ibyo byose byabaye atazi ibya dossier yanjye uko ihagaze, yego yari asanzwe aziko ntaburenganzira nahawe bwo kuhaguma gusa sinigeze mubwira ibyayo mezi arindwi bari barampaye. Maze kubimubwira ntacyintu kinini yabivuzeho, gusa yanyemereye kuzakora igishoboka cyose sinsubire muri Africa.

Twakomeje kuba muri ayo, yaranze ko twimuka, gusa nanjye ninkaho narinsigaye nibera iwe, inda yari yaramereye nabi cyane mukwirinda ko abo twabanaga babimenya nayisemo kuzajya mara igihe kinini iyo.  Inda imaze kugira amezi atandatu nagiye kubona mbona ibaruwa iturutse muri leta  ivugako ngomba kwitegura gutaha nyuma y’ ukwezi, mubyukuri nabuze uko mbigenza ndashoberwa, ntangira gushaka icyo nzabeshya ngo sinjyende ndacyibura, gusa nanone nkiha amahoro kuko numvaga ko ntawe uzankoraho kubera nari ntwite. Umusore maze kubimubwira nibwo yahise ambwirako natangira gushakisha inzu tukimuka, yampaye uburenzira gusa ntabufasha yigeze ampa dore ko urundi rwitwazo rwahise ruba akazi, ngo njye nirirwa nicaye murugo nzabikore. Kuko nabona ntakundi birajyenda natangiye kwiruka mumazu n’ iyo nda yari imaze kuba nkuru. Aho nabaga nagize amahirwe yo kubona iyo namubwiraga igiciro yahitaga avuga ko ari menshi atayabona.

Ukwezi kose kwarangiye nkiri muri ayo , umunsi nyirizina nagombaga kugenda, nize umutwe w’ uko nakwirwaza nkakoresha uburyo bwose bushoboka bakanshyira mubitaro. Koko niko byagenze , nahamagaye mugenzi wanjye mubwira byose uko byifashe niko kumperekeza tujya kwamuganga nuko mbeshya ko narindi kuva kandi bidashoboka kumugore utwite. Nabonye abaganga banyuranyuranamo bafata ibizamini byose  bishoboka ngo barebe icyibitera baraheba, gusa bafata umwanzuro wo kunshyira mubitaro ijoro rimwe ngo hato hatagira icyiza kuba natashye. Naraye aho hango, isaha nagombaga kugenda kucyibuga cy’ indege police yarampamagaye imbaza niba niteguye niko kubabwirako ndi mubitaro ntashobora kugenda. Abapolice babiri nuwari umwunganizi wanjye mumategeko baje kundeba aho nari ndwariye niko gusaba ibisubizo by’ ibizamini byanjye ubundi basiga bambwiyeko umunsi wo gutaha wimuriwe mucyumweru gikurikiyeho, nanjye aho nari ndwamye nti ndabacyize ubutaha nabwo sinzabura icyo mbacyinga! Umusore wanjye disi nawe yari anyicaye iruhande ibyo byose biri  kuvugwa ubona ntacyo bimubwiye.

Kuricyira igice cya III…..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s