Ibyo nahuriye nabyo imahanga III

Comments 2 Standard

Abo bapolici bamaze kugenda numvise  meze nkaho isi inguheyo, imitima yatangiye kumbana myinshi, gusa ngerageza kwikomeza arinako nkomeza kwishyiramo ko ntawe uzankoraho. Bucyeye bwaho kugicamunsi nasezerewe mubitaro mukugera imuhira ntanubwo uwo musore yigeze ambaza ngo wenda twakora iki dore ko iminsi yari isigaye nayibariraga kumitwe y’ intoki. Uwo mugoroba nahamagaye wamudamu nababwiye duturuka hamwe ngo mugishe inama yambwiyeko igisigaye aruko nasaba uwo musore tugasezerana imbere y’ amategeko bityo baramutse bansubije muri Africa umwana yaba afite umubyeyi umwanditseho kandi nanone nanajye yazangaruza kuko umugabo afite n’ ububasha mumategeko bwo kuzana umugore we n’ umwana mugihe afite ubwenegihugu.

Iyo nama numvishe koko ariyo, dore ko nari ntangiye no guta icyizere kuko nabonaga nsigaye ndikwirwanirira njyenyine. Umusore ntiyaranyitayeho habe nagato, yewe ntiyigeze agirira n’ impuhwe umwana we nari ntwite. Iryo joro yaratashye nuko ntangira kumushyiraho igitutu ko tugomba gusezerana mumategeko, nubwo byangoye kubimwumvisha yarashyize ava kwizima, gusa kumutwara aho basinyira nibyo byabaye ingorabahizi, yabyemeye ari kuwa gatatu gusa twagiye gusezerana ari kucyumweru nabwo niriwe mwirukaho umunsi wose.  Birumvikana ko twahageze ducyerewe cyane, uwari kudusezeranya nari nashatse twasanze yenda kwigendera. Tucyimara kuhagera agashya kabaye nuko umusore nta fiche yemeza ko dusezeranye burundu yigeze azana. Mubusanzwe izo fiche abagiye gusezerana barazigurira ,hari ahabugenewe zicururizwa. Ntawe narenganya kuko nikenshi bagiye batwibutsa ko tugomba kuzazibuka, kuko  ugomba kudusezeranya aza yitwaje izita agaciro mugihe cy’ amezi atatu gusa.

Ntakundi twari kubigenza, namwe murabyumva ntitwari gusubira murugo gutyo gusa, twaremeye dusinya izo zimara amezi atatu gusa, uwo musore yemera ko bucyeye bwaho arajya gushaka izo zaburundu ubundi nazo tukazisinya. Uwo munsi nabaye nkuruhukije umutima kuko numvaga gahunda zose zitangiye gucamo. Uwo wakabiri nibwo byari byemejwe ko ngomba gusubizwa iwacu. Gusa icyantunguye ni uko kuri uwo wambere umusore yatashye nta fiche aguze yambwiyeko yazibagiwe kandi urebye aho amasaha yari ageze aho zicururizwa bari bafunze. Naramurebye mumaso nuko numva mbuze icyo mukorera, nuko aba arambwiyengo singire ikibazo kuko ungo nubundi byanditse ko turi umugore n’ umugabo izo fiche zindi tuzaba tuzishaka.  Aha ntiwibaze impamvu atabaye arinjye ujya kuzigura, mubyukuri amafranga nabaga mfite ndetse nayo nakoreshaga niwe yaturukagaho kuko njye ntaruhushya rwo gukora nari mfite muri icyo gihugu kandi nizo fiche zari zihenze birengeje ubushobozi nari mfite. Iryo joro buracya ngo umunsi nyirizina ugere, yatashye ubona noneho asa nkuwahindutse , ari kunkorera utuntu twose, ari no kumpumuriza ambwirako ntaho nzajya kubera ukuntu nari nkuriwe, byongeye kandi aho nturuka hari hamaze iminsi havugwa umukano mucye mubitangaza makuru byose niyo nkuru yari agezweho. Naribwiraga nti mbona abazungu bagira umutima mwiza ndetse n’ impuhwe ntawatinyuka kundoha muri uriya muriro.

Umunsi nyamukuru warashyize uragera, nabyutse nk’ ibisanzwe, nirirwa murugo nkora uturimo ducye nari nshoboye, kugicamunsi nagiye kubona mbona police irahamagaye imenyeshako baragera aho ndi muminota micye, nanjye nahise mpamagara umugabo mubwirako baje, yahise ava kukazi igitaraganya urebye bahagereye icyarimwe. Ntababeshye ntamwenda numwe nari nakazinze kuko numvaga bitaraba gusa muri ako kanya napfuye gushyira utwenda ducye musakoshi nini nari mfite aho byanyirarureshwa kumutima ndikwibwira nti ese ubundi ko ndagaruka ndarushywa n’ iki ? Ndagirango mbabwire ko nari ngejeje kumezi arindwi namwenda w’ umwana n’ umwe mfite, umugabo yari yarambwiyeko tuzayigura kumezi umunani ngo mbere yaho hari hacyiri kare.

Batwurije imodoka turajyenda kukibuga cy’ indege, twarahageze ndinjira umusore musiga hanze ambwirako araba antegereje gato kuko ntakabuza yari yizeye ko ndagaruka gusa amfumbatiza amadolari ijana yo kwitabaza mugihe ngize icyibazo. Yewe nanjye uko nakagiye ntawari witaye kuri iyo nda ntwite, nabonye bampa impapuro zo gusinya ubundi bampa itike y’ indege basiga nicaye aho nagombaga kuyitegerereza. Icyo gihe nari meze nkuri munzozi, ntago niyumvishaga ibiri kumbaho ko ari ukuri, nabuze uko nifata, nibuka ko ntaho mfite ho kujya mugihe nzaba nshyitse, nibuka ko mubo twavuganaga bimuhira ntawaruzi ko mfite niyo nda cyangwa se nimwe ibyangombwa. Nsubiye inyuma gato hamwe nabaga mukigo cy’ imfubyi nahise ndecyera kuvugana nabo kuva wamunsi ntoroka. Nahise mpamagara wamugabo wanjye mubwirako byarangiye ngiye gutaha, nuko ahita ansezeranya ko nindamuka mpageze azahita anyoherereza amafranga yo gushaka inzu ndeste nibindi nkenerwa, yonjyeraho ko na ya fiche azahita ayohereza nkayisinyira nuko nkazongera nkayibomwoherereza kugirango ahite atangira gushaka uburyo yangaruza muri icyo gihugu. Numvishe ambwiye atyo numva mbaye nkutuje ndavuga nti reka mfe kugenda nubundi ni ejo bundi nkaba ndagarutse.

Nkihagera koko amafranga yarayanyoherereje nshaka inzu ndicumbikira gusa byabaye ibyigihe gito, nuko nyuma y’ amezi atatu, mbese yabariranye ya fiche twasinye imaze guta igihe, nuko ibyo yampaga byose arabihagarika na telephone ayikuraho. Ibya ya fiche yindi yo yagombaga kunyoherereza byarangiye burya tubivuga nkiri iyo imahanga. Ubuzima bukomeye twabutangiye maze kubyara umwana afite ukwezi kumwe, kubona icyo kurya byatangiye kugorana, yewe ninzu kuyishyura sinarinkibishoboye. Ndagirango mbabwireko uwo mugabo tutava mugihugu cyimwe nta bene wabo n’ umwe narinzi ngo wenda nzabashyire umwana wabo bamurere kandi nanone ntaho byari byanditswe iyo imahanga ko uwo mwana ari uwuwo musore ngo wenda nzatange icyirego kuri ambasade y’ icyo gihugu ko se wumwana yanze gutanga indezo, mugihe yari kuba amwanditseho amategeko yaho avugako hari umugabane runaka yari kuzajya akatwa kumushahara we n’ uko akaba arinjye uyafata. Mbonye binshobeye umwana aramfiraho kubera inzara, nigiye inama yo guhamagara mukuru wanjye wari warashatse mubwira ibyambayeho byose, yaratunguwe kuko Atari azi ko ndi no mugihugu n’ uko angirira impuhwe ampa icyumba cyimwe munzu ye aba ariho njya kuba njye n’ umwana wanjye.

Ubu mfite imyaka 21 gusa undebye wagirango mfite 42, ubuzima bwarangaraguye buranyumvisha, iyi si ntacyindi nayitura yaranyigishije gusa ! iyo ndebye amahirwe nari mfite mbere y’ ibi byose agahinda karanyica, iyo ndebye bamwe twajyanye imahanga bwambere aho bageze nibyo bamaze kugeraho, ndicuza bitavugwa. Ubu ntaho navuga ko nasaba akazi kuko nayisumbuye sinarayangije ngo ndirukira amahanga ntigeze nshyikira. Reka nanababwire amakuru namenye kandi yizewe y’ uko nyuma y’ igihe gito maze kugenda wamusore yahise yimucyira muyindi nzu, agahita ashakiramo undi mugore. Ngicyi igihembo nabonye, ngibi ibyo nahuriye nabyo imahanga!

Mugenzi wanjye ntabyinshi nakubwira isomo ukwiye gukuramo  hano ririgaragaza!

Amahanga arahanda!

Imigisha myishi cyane !!!

 

 

 

Advertisements

2 thoughts on “Ibyo nahuriye nabyo imahanga III

  1. Oh sorry kbsa, ko natwe tuhirukira c koko? ubu twazahurirayo nkibi!! burya wababara uri iwanyu arko kubabarira imahanga sibintu.

    Like

    • sha byihorere ubuzima iyo bwashatse gusharira ntago bwita kuwo uri we ndetse naho uri,,gusa byaruta bikaba uri iwanyu aho kwandagarira iwabandi!

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s