Ngw’ aho mvuka ntibazwi,,

Leave a comment Standard

Mbaje kubasuhuza mwese mukurikira uru rubuga, muminsi ishize ubwo nasomaga inkuru iri hano yitwa ” Sinarinziko ndi umukene” nahise niyumva, kandi buri wese muri twe afite aho yagiye ahura n’ akarengane nka kakariya Atari ku ishuli gusa ahubwo no mubundi  mubuzima busanzwe . Nanjye rero nkaba nifuje kubagezaho ibyo nahuye nabyo ubwo nari nkirangiza kaminuza ndi mugushaka akazi.

Maze imyaka ibiri ndangije kaminuza ndetse ubu mfite n’akazi. Mvuka mumuryango uciriritse, ninjye mfura mubana bane. Iwacu bakoze ibishoboka byose ngo nzige kaminuza harimo no gufata inguzanyo yagombaga kuzishyurwa nyuma ndangije kwiga. Ntavuze n’ indi mitungo yagiye igurishwa.Muri kaminuza narindi umuhanga cyane abantu benshi bari banzi, ntibyantunguye mbonye nje mubagize amanota yambere mumwaka usoza. Numvaga ko nindamuka ndangije ntanicyumeru cyizashira ntari nabona akazi kubera ayo manota. Kuruhande rw’ umuryango wanjye ho, bari bantegerejeho byinshi, buri wese ninjye yarebaga, ni byinshi bari barigomwe ndetse bahebye kugirango amashuli yanjye nkunde nyarangize.

Ndabyibuka nkaho byari ejo, umunsi wambere nagiye gusaba akazi, ntako ntari nagize nari nagerageje kwambara neza bijyanye n’ ubushobozi bwanjye kuko aho hantu hari mubiro bikomeye. Nagiye numva ko rwose ntakabuza ako kazi ndakabona, kuko ibisabwa byose nari mbyujuje yewe nari nanabirengeje ahubwo. Nkirama kwinjira nasuhuje uwari wicaye aho bacyirira abantu mubwirako nifuza kuvugana na boss. Yambwiyeko icyogihe umuyobozi w’ icyo kigo hari uwo bari kumwe mubiro ansaba kuba nicaye nkamutegereza.  Singiye kubabeshya nahicaye amasaha agera kuri ane mutegereje, ndambiwe njya kubaza uwo wanyakiye niba nabonana nawe akanya gato, hari document nashaka kumuha. Umunyamabanga we yahise ambaza ariziki mubwirako hari umwanya w’ akanzi nari nabonye ufunguye nkaba nifuzaga kuwupiganira. Muri ako kanya umuyobozi yahise asohoka, niko guhita ambaza icy’ ingenza ndamusobanurira byose, nuko ntari narangiza kuvuga aba arambajije ati: ” ni wowe  mubyara wa Afande Xxxx ( amazina nyakuri yagizwe ibanga )  ko twari twavuganye se akambwirako utari inaha uzaza mucyumweru gitaha, ni kucyi utambwiyeko gahunda zahindutse?”. Nahise musubiza  nti :”ntago arinjye ahubwo nuko nabonye itangazo rimenyesha umwanya w’ akazi mucyigo cyanyu, byongeye kandi nibisabwa byose nari nabonye mbyujuje”. yahise ansaba ko application nayisigira uwo munyamabanga we, ansezeranya ko umunsi bankeneye bazampamagara. Nahise ntaha gusa icyizere cyari cyamaze kujyenda dore ko hari uwari wamaze kubicyirwa uwo mwanya.

Ubukurikiraho nabwo nagiye gusaba akazi ahandi hantu, bwo nagize amahirwe mpita mpura n’ umuyobozi waho, gusa we icyantangaje ni uko yambajije uwanyohereje musubiza ko ntawe, nyuma yaho ambaza amazina ya dada aho akora ndetse naho tuvuka. Uko yakabinsabye byose narabimubwiye hanyuma ambwirako atahita afata umwanzuro uwo myanya ko ahubwo nazategereza umubare w’ abaza kumusaba akazi ukiyongera ubundi akazaduhamagarira icyarimwe. Aho naho natashye ndi kwibaza aho amazina ya Data ,icyo akora cyangwa se aho tuvuka niba hari aho bifitanye isano n’ akazi narindi gusaba. Gusa birumvikana ntiyigeze yongera kumpamagara!

Ahandi naho nigeze kujya gusaba akazi, mpagera sinigeze mpura n’ umuyobozi mukuru, yari yicaye mubiro nabwiwe ko ahuze n’ umunyamabanga we arinawe yatumagaho ibyo yashakaga kumbaza. Nkihagera navuze icyingenza ndetse nsabwa b’ibyangombwa byo gusaba akazi nari naje nitwaje. Uwo munyamabanga yambajije nimba mbere yo kuza nari navuganye n’ uwo muyobozi cyangwa se undi muntu uhakora ndamuhakanira mubwirako ntamuntu nigeze mvugana nawe. Yahise ajya mubiro by’ uwo muyobozi amaramo akanya katari gato ubundi mukugarura ahita ambwirako bamaze kureba neza basanze itangazo ry’ akazi numvise ryararengeje igihe nabo bakibagirwa kubikosora;  ko ndetse n’umwanya ndi gushaka wamaze kubona uwufata. Ngayo nguko nimyije imoso ndataha. Gusa icyaje kuntangaza ndetse cyikanambabaza  nuko nyuma y’ ukwezi naje guhura n’ umwe mubanyeshuli twiganye muri kamunuza ambwirako yabonyemo akazi nyuma yaho mpaviriye,, mubajije uko yabigenje yaransubije ati : ” muri uyu munjyi udafite connection ntanacyimwe wazabona!”

Muri icyo gihe cyose nizeko mugenzi wawe uje aherekejwe azatambuka wowe ugasigara inyuma y’ umuryango niyo waba wahageze mbere ye.

Kugira izina ry’ umuryango rikomeye bisigaye biruta ubumenyi ndetse n’ uburambe umuntu afite mukazi ( niba twese tuzahinduza amazina y’ imiryango yacu simbizi !!! )

Mushaka mwatangira gusha connection hacyiri kare, naho ubundi ……….

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s