Siryo herezo,,,

Leave a comment Standard

BUHORO BUHORO NIRWO RUGENDO. Ndabyibuka namenye ubwenge mfite ababyeyi Bose ariko numvagako bazahoraho kandi numvaga mbyishimiye. Ibyo byishimo ntibyamaze igihe kuko nyuma y’ umwaka papa yahise yitaba Imana mbona ubuzima burahindutse cyane . MAma yari umugore wa gatatu kuberako papa NGO yari yarapfushije abagore 2 birumvika hari abandi bana yari afite bakuru. Kuva ubwo imiryango yatangiye kutwirukana kuburyo muri iyo myaka 4 nari mfite na murumuna wanjye warufite imyaka 2 twabayeho mubuzima butoroshye cyaneko na mama ntambaraga yari afite kuberako yaratwite Inda yamezi 7 gusa yakoze uko ashoboye kose araturera turakura dutangira kwiga abantu bakajya bibaze ukuntu umugore w’umupfakazi yakwigisha abana bigashoboka. Tubifashijwemo n’Imana ndetse n’abagiraneza byarashobotse nubwo bitari byoroshye ,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,

Ndabyibuka njya mumwaka wa mbere secondaire najyanye na mama dukora urugendo rw’ amasaha 4 namaguru kuberako nta mafaranga yo gufata imodoka twari dufite cyaneko n’ ibikoresho by’ ishuri bitari byuzuye.Tukihagera nabonaga ntamwana nunwe dusa ntangira kwibaza niba koko nanjye nkwiye kwiga mwiryo shuri; gusa nahabonye abo nakwita nk’abavandimwe kuko bamfashaga muburyo butandukanye: kumpa udukoresho tumwe na tumwe, kunyigisha isuku, kumenyereza ikigo,,, ushobora kwibaza aho nakuraga anafaranga y’ ishuri!!? Mama yakoreraga abandi mumirima yabo nko guhinga, kubagara,,, ayo bamuhaye akagura ibiti mu ishyamba akabyasa we ubwe inkwi akazijyana mu isoko akabona amafaranga adutunga kandi akanatwigisha byarakomeje rero mba ndangije icyiciro rusange( tronc commun) ndatsinda namanota meza gusa numva kwiga kwanjye birangiriye aho kuko noherejwe gukomereza amashuli mucyindi kigo bantandukanije nazanshuti zamfashaga.Cyaneko n’umubyeyi yari amaze kunanirwa nawe ubwe yambwiraga kuva mu ishuri. Nakomeje guhatiriza nubwo murumuna wanjye umwe yari muwa mbere mumashuri y ‘ibanze y’imyaka 9(9years basic education) yumvagako ibikoresho ,amafaranga cyangwa ikindi cyose nkenera kujyana Ku ishuri aribyo nawe agomba kubona ibyo nabyo bimbera inzitizi. Ubuzima bwakomeje gutyo arinako nagendaga mbona abagiraneza batandukanye mbona urugamba ndarusoje abantu baratangara bumvise ko ndangije kwiga ndigukora itorero nk’ abandi cyaneko abenshi batemeragako nagiye kwiga bavugaga ko nagiye gukora akazi ko murugo.

Ubu ndi kw’isoko ry’umurimo nk’abandi… BUHORO BUHORO NIRWO RUGENDO

” Your future is not defined by your past ”

Imigisha myinshi

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s