Ngo nd’uwo kubyara gusa!

Standard

Harya  ngo umumaro wanjye ni uwo kwambara neza ukishima ndetse no kubyara? Ndabizi hari benshi bafite imitecyerereze nk’ iyawe. Ariko se ibyo ni ibintu umuntu w’ umusore abwira umukobwa ari kumurambagiza? Gusa disi ndagushimira ko wambwije ukuri hacyiri kare ubundi bwo nari kuzisanga munyonga y’ umuriro ntabizi.

Munyumve neza simvuze abasore bose, ndibwirira benedata bagifite imyumvire yo mucyinyejana cya mbere. Gusa nanone sinabarenganya kuko ari umuco wabaye karande muri iyi Africa aho abari n’ abategarugori batabonwa cyimwe nk’ ibindi biremwa bifite intego, inzozi ndetse n’ ubuzima hanze yo kwitwa ababyeyi; kuri benshi  turi nk ibikinisho byo kwishimisha ndetse no guhaza amaso.

Harya utecyereza ko nta nzozi mfite nifuza kuzagira impamo? oya bwo ari wowe wumva ko inzozi zanye ari ukubona umugabo gusa ubundi ubuzima bukaba burangiriye aho; naho akazi kanjye kakaba kwirirwa nkuri inyuma mpetse impinja buri mwaka.? Bantu muri kurera abana b’ ababahungu ko mugifite akazi ra ?

Harya ni nde wakubwiyeko ndi imashini ibereyeho kubyara gusa, ahubwo se kucyi ntaburenganzira mfite kumubiri wanjye bwo kutagira abana cyangwa se kubagira?Harya buriya ko nari imfite inzozi zo kuba umuganga  nitumara kubana nzahita mpindura umwuga njye muwo kwerekana imideri? dore ko uri kumbwira y’ uko akazi kanjye kazaba ari ako kwambara neza ngo wereke abandi ko wabarushije gushaka umwiza?

Noneho nagiye kumva numva urihanukiye ngo nta mwana  w’ umukobwa wawe uzaraga umutungo  kuko nubundi  azashyingirwa akajya muwundi muryango ….. Munyumvire namwe iryo nagushije!!! Mbese abaye ataranavuka ariko imipango y’ icyo agomba kubacyo wayirangije! Agomba gushyingirwa byo ntakabuza, mbese ntamahitamo umusigiye? kucyi ataba uwihaye Imana se? kucyi atahitamo kubaho ubuzima bwe ari ingaragu se? Tugarutse kucyibazo cy’ imitungo uwo  si umwana wawe nk’ abandi ? Kuberako ari umukobwa mbese hari ibyo yemerewe n’ ibyo atemerewe? Yewe naragenze ndabona pe!

Urabeho ngumanye nawe nazisanga nakoze amahano,,, gusa sinarinziko abantu nkamwe mucyibaho !

 

 

 

 

Advertisements