Kuri Data na Mama,,

Nanubu harya muracyatsimbaraye nintiga ngo mbe umuganga, umunyamategeko, cyangwa simpamagarwe engeniyeri cyangwa yewe ngo nkore muri banki njye mpamagarwa “gerant(e)” nzaba naciye inka amabere???? Niko se babyeyi beza iyo myumvire mugifite murumva tuzayigerana muri ya vision 2020 numva bavuga!?

Harya ngo niniga umuziki, ubugeni, ubukorikori, imyuga,ndetse n’ ubwubatsi, nzajya nitwa ko naherekeje abandi mu ishuli??

Noneho aho mujya munsekereza ni iyo umuntu ababajije ntese wa mukobwa wawe cyangwa wa muhungu wawe yiga icyi? dore nuku musubiza: ” yewe reka uko byitwa simbyibuka arya mazina basigaye bakoresha biragoranye kuyafata mumutwe”, aho uba ugize ipfunwe ryo kubivuga kuko uba uziko ibyo yiga utabikunze. Naho iyo ubuze uko ubihisha uvugisha ukuri kwawe uti :” yewe urya mwana rwose yarananiye, ishuli ryaramunaniye ubu numva ngo ari kwiga umuziki( ubugeni, imyuga …..), mbese buriya karumuka ke niko kana nsigaranye  navugako ari kazima we ari kwiga iby’ amategeko!” nuko disi uwari ubikubajije yamara kubyumva ukabona nawe ahise akugirara impuhwe ndetse n’ agahinda nkaho hari igikuba cyacitse!

Babyeyi mubyubahiro mbagomba mureke mbibarize, harya ababayeho neza ni uko bose ari abaganga? niko ari ab’ engeniyeri se, ni abanyamategeko se? Ariko uzi icyo maze kubona ni uko mutadukunda, muratubeshya pe, ntago mudukunda ! kuko uwo ukunda uramushyigira mumahitamo yariyo yose mugihe inzira agiye gufata ayishimiye kandi ikaba ntakibi igamije. Ariko mwe icyo mureba ni icyo muzasubiza mubandi babyeyi umunsi mwabajijwe ibyo niga, icyo mureba ni uko muzajya muvugwa mumudugudu mutuyemo, icyo mureba ni ayama titre nzaba mfite nzineza ko arimwe muzaba muyagendera kundusha!. Babyeyi rwose uko ni ukwikunda gukabije!

Mwarangiza ngo : ” erega mwabana mwe mujye mwumvira ibyo tubabwira byose  twabatanze tubona izuba! ” Yego koko mwadutanze kubona izuba simbyanze gusa muri kutwicira ejo hazaza hacu, imirimo ihari ubu siyo yari ihari mugihe cyanyu, byashoboka ko abo mwifuza ko tuba aribo bahembwaga neza icyo gihe, ariko mumenyeko aho ibihe bigeze nshobora gukora umwuga wo gufotora ukantunga yewe nkagira n’ umushahara uruta uwa muganga. Mugihe cyanyu mwigaga masomo ndetse mwanajyaga no mumwuga Atari uko muwukunze ahubwo ari ukubera amaronko murakuramo, gusa ubu twe dufite amahirwe yo kwiga ibyo dukunze ndetse nayo maronko akaboneka  gusa ibyo byishimo ntago mwifuza ko tubigira.

Noneho rero ntacyibarya mumutwe nk’ iyo umwana w’ umuturanyi cyangwa undi wo mumuryango  agiye muri amwe muri ayo mashuli mwifuzaga ko umwana wanyu ajyamo nuko uwanyu akifatira indi nzira!!! Ariko kucyi mutemera ko ntamibare nzi, nta biology nzi, nta chimie nzi yewe ngirango amanota nabonaga yarabigaragaza ntagitanza cyabaye. Ariko nanjye muzi ukuntu uwo mwana murusha kuririmba, muzi ukuntu murusha gushushanya, muzi ukuntu murusha kwandika ? Nonese ko we agiye gukora ibyo ashoboye nanjye mwandetse ntakora ibyo nshoboye? Ngo babaseke se? Mutabanje kumbaza aho yigaga ndi !!!! Ariko nukuri babyeyi mugomba guhindura ibitecyerezo  pe !!!

Ariko se mwaretse nkaba umuntu kugiti cyanjye, mwaretse nk’ ihitiramo icyo nzaba cyo ko arinjye uzi ibyo nkunda , niba koko munkunda nkuko mubivuga mwandekeye amahitamo ko ubuzima arijye uzabubamo? Erega nubwo arimwe mwanyibarutse ntibivugako imitecyerereze yacu ari imwe, ntibivugako umwuga mukora cyangwa ibyo mwifuzaga gukora mutagezeho arinjyewe ugomba kubikora !! Ndifuza kuba uwo ndiwe, ndifuza kuba uwo naremewe kubawe ! None se mushobora kumpa ayo mahirwe yo kwishima muri ubu buzima?

Gusa bavandimwe bari muri ayo mashuli ntimunyumve nabi ntakibazo mfitanye namwe, waba waragiye kubyiga ubishaka cyangwa waragiyeyo kungufu ukaba wicuza umunsi kuwundi, amarira urira kaba azwi n’ Imana yonyine hamwe n’ umusego uryamaho, I feel your pain rwose! Gusa icyibazo ngifitanye naba babyeyi ndetse n’ abarezi bacu….

Babyeyi reka mpinire aha iby’ uyu munsi gusa sinsoreje aha, hari ibindi nifuza kubabaza…..

Photo credit: bachersblog.com

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s