Kuri mama na masenge,,

Comments 5 Standard

Harya ngo nimba Claire agiye gushyingirwa bivugako nanjye ngomba kumukurikira? Harya ningombwa ngo ujye uhora unyibutsa ko abo twakuranye bose abana babo bamaze kuba bakuru njye nkaba ngiye guhera iwacu? Babyeyi rwose mwampaye umutuzo ko inkono ihira igihe ! Ahubwo se reka mbibarize ko mubizi neza ko ntamukunzi mfite ahubwo se niyo yaba ahari gushinga urugo ni ikintu umuntu yapfa kwihutira?.

Dore iryo duhura naryo iyo twicaranye naba mama cyangwa twagiye kwa ba masenge bacu. Aba ari intambara muzindi ndabarahiye! Reka  twivugire kubakobwa uyu munsi abasore nabo bazatubwira uko ibyabo biba bimeze;

Iyo wagiye gusura nyogosenge:

nyogosenge:  ariko uziko ntari nguherutse di, ndabona umaze kuba inkumi nukuri, harya ubu ugize imyaka ingahe ? harya amashuli yo nturayarangiza?

wowe: yewe imyaka nayijyanye da , ubu ngize 27 amashuli yo narayarangije ubu ndakora.

Nyogosenge: ahubwo ndumva washaje! 27 ni myishi kumukobwa utarashaka, cyereka niba utegereje kumera amahembe!!!! ese wagirango mubyara wawe Cecile ntagize abana babiri kandi mungana, ndetse na murumuna narumvise ngo ibirori biri vuba da!

wowe: Erega masenge haracyari kare, umunsi hageze nzababwira rwose, reka mbanze nkore gahunda zanjye neza nitonze ahubwo nifuzaga no kujya gukomeza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mumpera z’ uyu mwaka.

Nyogosenge: Reka reka iryo risubize aho urikuye! ariko uziko arayo mashuli ari kubica badi! nta mukobwa w’ iwacu waheze ku ishyiga uramenye!, bureka nzabivugano na nyoko turebe icyo twakora, abana b’ icyi gihe murayoberanye! Ntuziko diplome y’ umukobwa ari umugabo siko njya numva bavuga?! ubwo se ko ugiye kwiga uzashaka ryari, uzabyara ryari?? aho ntushaka kuzaduteza urubwa wamukobwa we!

Iyo ari muri weekend uri kuganira na mama we:

Mama: Ariko uziko mama Clarisse twahuye ejo bundi mumujyi ambwirako bari mumyiteguro y’ isabwa rye?! harya Clarisse ntiyari inyuma yawe mushuli?

wowe: yego yari inyuma yanjye ho imyaka 3 ntiwibuka ko arinjye wamujyana kwishuli?? gusa nanjye iby’ ubukwe yarabibwiye ahubwo yansabye no kuzamwambarira.

Mama: eeee nuno nuko di ! icyo ngukundira mubambarira abandi ntujya uburamo ! ahubwo se ko mbona urungano rwawe rwose rurangiye buriya wowe ninde uzakwambarira muko? aho ntuzasohoka wenyine? harya ubwawe ngo tubutegereze ryari ra ? sinakubwiye ibenga ryawe ryaburi gihe ko rizagukoraho ? Dore Flugence waramwanze ngo ni umusinzi kandi rwose nabonaga atanywa nyinshi cyane, Gatera we sinzi icyo wamuhoye kandi nabonaga ari umusore ushyira mugaciro, Deo nawe nabonaga ari umusore witonda yewe na wa muhungu wa wamucuruzi Gasasira waramubenze ureba n’ ukuntu yari afite akazi keza byongeye kandi umuryango wabo turaziranye kuva cyera. Yewe ntashyizeho nabandi ntarondoye !!! Nimba uwo ushaka azava mu ijuru nibyo ntazi pe!!!

wowe: ariko mama rwose pe ndakwinginze ujye ugerageza umpe agahenge! reka abandi bashyingirwe kuko bafite abo bagiye kubana nabo, nanjye umunsi namubonye ubukwe nzabukora, ikibazo cyiri hehe? Ese ubundi uwo mugabo ni certificate nshya nzaba mbonye ngo wenda nurizwe muntera mukazi ? umunsi nabonye uwo nshimye tuzabana ntacyiri kunyirukansa!

Mama: Ntavuga yuko napfushije mpagaritse bakampakanya! ariko wamukobwa we uzi ko wagirango barakuroze?! ahubwo se noneho bwo ugiye kwiga andi mashuli wagirango hari nuzongera kukurebesha n’ irihumye, dore ugiye gutuma abasore bose bagutinya. Ahubwo nkugiye inama iriya modoka ugendamo wazaba uyishyize hasi ukajya ugenda na tagisi zisazwe. Erega nicyo gituma ntawukwegera!

wowe: mama rwose nakubwiye mpa amahoro, uzantinya nubundi nuko nanjjye azaba ari umuntu ntashobora gukunda, ahubwo wamukobwa dukorana ejo afite bridal shower reka nkubise nigire mumyiteguro.

Mama: ariko rero ibyo ukora byose ukomeze uzirikane ibyo nakubwiye kandi mpora nkubwira buri gihe, erega mwana wanjye ntago ari ukukwanga, njye na so duhora tuguhangayikiye, turifuza ko natwe wazaduhesha ishema mubandi babyeyi, ndambiwe guhora ntaha ubwabandi nkaho njyewe ntabakobwa nabyaye. Nukuri bintera impungenge iyo mbona abari hasi yawe bose ubu bafite abana bakuru wowe ucyicaye hano. Erega n’ ubundi igihembo cy’ umubyeyi ni ukubona umwana we akora ibirori nka biriya. kandi ujye unazirikana y’ uko imyaka yawe itari gusubira hasi rega !!

wowe: mama iyihuse yabyaye ibihumye kandi n’ uwitonze yakamye ishashi, igihe cyanjye cyizagera, ntago nzemera umusore ubonetse wese kugira ngo mbashimishe, ugomba no kureba kubuzima buzaba nyuma y’ uwo munsi w’ ubukwe mwese mushyuhiye. Nonese ninemera kubashimisha nkakora ubwo bukwe nuwo muntu ntakunze  dore ko aribwo bubaraje inshinga , umunsi  twananiranywe nka nyuma y’ ukwezi nkagaruka murugo muzanyakira ? Nimba igisubizo ari yego utazampatiriza kugumayo ngo” niko zubakwa” imyiteguro y’ ubukwe twayitangira ntacyibazo kuko nabo bifuza kuba abakwe banyu bo barahari kubwinshi  nintaha ndakubwira uwo nahisemo!!!!

Dore nguru urwo twagowe!!

Babyeyi dukunda reka mbe ncumbikiye aha, gusa ibyo nifuza ko tuganiraho  biracyahari…….

 

 

Advertisements

5 thoughts on “Kuri mama na masenge,,

  1. Hello Aline. Sinzi niba unyibuka ariko njye ndakwibuka. Nanejejwe na innitiative wagize yo gufungura iyi magazine ngo tujye duhugurana. Ni inyamibwa. Biratwubaka. Gusa nari mfise icyivumviro. Bishobotse wayishyira no kuri facebook abantu bakayimenya ari benshi.ukayikora nka blog. Ubundi kuyinjiramo bikorohera buri wese. So ubwo rero nizereko uxabitekerezaho. Komera cyane. Njye ndi Pappy ou Jean Damascene bimenyimana.

    Like

    • Hey Pappy, yego nahise nkwibuka kandi urakoze cyane kuri icyo gitecyerezo, page ya blog yo irahari irafunguye ni Njye&Nawe Magazine,,, kandi nkuko wari ubinsabye inkuru zizakurikiraho ndajya naho mpita nzandikaho kugirango bibashe korohera abasomyi buru rubuga.

      Like

    • Ahhhh buriya mbanumiwe nukuri,,, hariho igihe cyigera ukagirango ntazindi nshingano bafite muri ino si atari uguhora bakwibutsa ko ugomba gushyingirwa!

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s