Umunsi namenye mama II

Comments 6 Standard

Nanjye naramusubije nuko mubwira izina rya data niko kumbwirako baziranye kuva cyera kandi ko banakorana. Muri ako kanya  yahise afata telephone ye numva ahamagaye umugore ariko aratujijisha avuga ikigande kugira ngo.wenda tutabyumva…yahise asohoka ikigo nuko aratubwira ngo araje..
Yaragiye nuko mukugaruka agarukana n’umugore..arampamagara ngo dore mama wawe !! namusuhuje numva ntazi niba ibyo ndi kubona aribyo cyangwa ari inzozi ndimo, twaricaye turaganira gusa nirinze kumubaza ibibazo byinshi kuko nari numiwe,, namwe murabyumva uramutse uhuye n’ umubyeyi wawe bwambere bikongeraho ko ari ibintu byaje bintunguye. Gusa byagaragariraga buri wese kuko dusa cyane biteye ubwoba, banyeshuli twiganaga bari bazi mama wundi baje kumbaza uwo waje kunsura uwariwe bitewe n’ ukuntu twasaga,  nabasubizaga vuba vuba ngo ni masenge wanjye uvuye hanze muri Canada…. Kumyaka 16 nibwo namenye mama bwambere mubuzima!!
Maze kumubona nahise mpamagara data ndabimubwira kubera ko numvaga ntakibazo kandi nkaba ntacyintu muhisha  kuko mukunda cyane; Narabimubwiye numva abyakiriye neza nuko ansaba gukomeza kwiga cyane ndetse anansezeranya  kuzanyohereza nkajya kumusura mubiruhuko. Gusa ntibyatinze mukadata yaje kubimenya kuva icyo gihe urwango rwariyongereye, akambuza kugira aho njya ngo hato ntajya kureba mama ndetse yewe ntiyatinye no kumbwirako umunsi nakoze ubukwe mama akabuzamo byose bizapfa !!!
Naje kubwira inshuti yanjye magara nizeye ikazajya impa inama ndetse ikampumuriraza.. ndangije umwaka wa gatandatu w’ amashuli yisumbuye nibwo rimwe narimwe natangiye kujya nsohoka iwacu rwihishwa ntangira kubona bamwe mubo mumuryango wo kwa mama.

Mukadata,ntashobora kungurira imyenda,inkweto kandi mubyukuri ntacyo iwacu tubuze, mbese naduke agerageza gukora ubona ari ukugirango yiyerekane neza mumaso ya data; iyo mama umbyara anguriye nk’imyenda,inkweto nsaba masenge utuye hafi kuza kudusura ubundi mama akabimunyuzaho kugirango mukadata aze kugirango niwe wabinzaniye.

Kugera naniyi saha data ntago aratinyuka ngo twicare ambwire kuby’ amateka yanjye, Ibi byose ngenda mbibwirwa na mama umbyara ndetse naba masenge… ndetse nanubu ntaburenganzira ndagira bwo kuba najya gusura mama cyangwa ngo we abe yaza kunsura, n’iyo duhuye aba ari mubwihisho ngo hatagira utubona akabibwira mukadata.
Ubu buzima mbubayemo ntuje gusa hari ibyo mbona akenshi nkabaza Nyagasani impamvu yandemye ariko nanone nkongera nkiha icyizere ko umunsi umwe byose bizashira kandi ko ntari mpanuka mumaso y’ Imana.

Imigisha myinshi….

Advertisements

6 thoughts on “Umunsi namenye mama II

  1. Mbega inkuru! Imana iguhe kwihangana kandi ikigero ugezemo ni ngombwa ko wajya usura mama wawe utihishe. Hanyuma uzabwire papa wawe aguhe umwanya muganire.

    Liked by 1 person

    • urakoze cyane Desire, icyi ni igisubizo nyiri nkuru yampaye ” papa uba ubona bitamushishikaje cyane ko tuvuga kubyahise, ahubwo icyo we na mama umbyara bagerageje gukora ni ugushaka uburyo yazaza murugo agahura na mukadata akamushimira ko yandeze iyo imyaka yose yari yaransize ariko mukadata yaranze burundu ngo ntashaka kumubona urumva ko ubwo bwisanzure bwo kubonana na mama buzava kure , gusa ndacyafite icyizere ko rimwe bizashoboka n’ ugukomeza kunsengera !”

      Like

  2. Be strong and be careful
    Gid is in control

    Nabanje kugirango ni igitekerezo sinarinziko ari true strory

    Ntuhungabane Imana ikorera Ku isaha igihe gikwiriye uzatabarwa

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s