Umunsi namenye mama I

Nanubu sindamenya nimba wari umunsi w’ ibyishimo cyangwa w’ akababaro, hari nubwo ntajya nemera ko byabayeho kugirango nirinde gutecyereza cyane ndetse no kwibaza ibibazo byinshi.

Navutse muw I 1998, data ni umwe mubayobozi bakuru bashizwe iby’umutekano w’ igihugu; muri uwo mwaka wa 1998 yakoreraga I Gitarama arinaho yaje guhurira na mama icyo gihe wigaga mumwaka wa gatandatu w’ amashuli abanza, barakundanye, baza no kuryamana aribyo byamuviriyemo gusama inda yanjye. Kuva icyo gihe mama yahise yangwa n’ iwabo, abazwa uwamuteye inda ngo bamufungije gusa kuko yakundaga data yanze kumutanga nuko bimuviramo kwirukanwa iwabo. Nyuma y’ amezi icyenda naje kuvuka ubuzima mbutangira ntyo… Kuko mama yari yarirukanwe iwabo data yamushakiye inzu yo kubamo gusa nyuma y’ iminsi micye mvutse data yaje koherezwa mubutumwa muri Zambia nuko asiga mama aho, gusa asiga amushinze undi mugenzi we bakoranaga ngo ajye amuha amata yanjye yo kunywa. Maze kugeza kumezi 2 mama Kundera byaramunaniye  niko kunjyana kwa masenge kugira ngo azabone uko asubira iwabo; nyuma y’ iminsi 3 ndi kwa masenge mama yacunze  masenge adahari araza nanone aranyiba kuko yumvaga atabasha kubaho atamfite, masenge byaramubabaje nuko ahamagara data wari ukuri mubutumwa muri zambia nuko data  amusaba ko umunsi mama yongeye kunzana yazahita anyohereza kwa masenge wundi wabaga I Bugande.
Naje kujyanwa I Bugande mama umbyara atabizi nuko mazeyo ukwezi, mama yaje kujya kubaza amakuru yanjye kumukozi wakoreraga masenge wabaga i Gitarama ( hamwe mama yansize) nuko amuha address zaho noherejwe  I Bugande. Mama yaje kuza kundeba aho iyo nuko yakirwa neza ntacyibazo gusa kurundi ruhande abo bibugande bari baziko agarutse kunyiba nyamara  sicyo cyari cyimuzanye, yahamaze ukwezi tubana maze arasezera agaruka I Rwanda..
Guhera icyo gihe nibwo ngo mama yansize,, data we yaje kugaruka I Rwanda avuye mubutumwa  nuko baramuhindura bamujyana gukorera  muntara y’ iburasirazuba..batandukanye na mama kuva icyo gihe ntawongeye kumenya agakuru kundi..
Njye mvuye ibugande,nabaye ahantu henshi hatandukanye  gusa hose hari kwaba masenge..ubwo nari maze kugera mucyigero cy’ imyaka 2..
data,ageze aho I  burasirazuba yahise abenguka umukobwa bahahuriye nibwo bakoze ubukwe Ubwo guhera icyo gihe nahise ntangira kubana na mukadata..! Kuko nari umwana sinarinzi ibyo aribyo..gusa murugo twabanagana na masenge wajyaga akunda kugira icyibazo cyo mumutwe iyo yasaraga najyaga kumva nkumva arambwiye ati ” uyu mugore mubana ntago ari nyoko”..njye ntago namwumvaga kuko nabaga nzi ko yasaze nyine!..
Mfite imyaka 5 gusa ababyeyi banjye bahisemo kunshyira mucyigo wiga ubayo nuko nkazanjya ntaha mubiruhuko gusa maze kugera muwa kane, mukadata yavuze ko ngomba kwimuka nkiga I Kigali aho nzajya niga ntaha murugo. Nikoko byarabaye gusa ryabaye itangiriro ry’ ubuzima butoroshye, noneho byaje kuba bibi ubwo yibarukaga imfura ye, nibwo naje kubona ko shobora kuba  tari mama koko kubera ukuntu yankubitaga cyane ndetse akanantuka bikabije…ibyo byose byanyerekaga ko nubwo masenge yari yarisariye ariko ko ibyo yambwiraga bishobore kuba ari byo.
Ndabyibuka rimwe yigeze kubwira umukozi ngo amata akamisha ni ayabana be gusa hamwe nawe…ibyo byarambabaje gusa kuko nari nkiri muto ntago nabigaha umwanya cyane.. Data nawe yari yaranze kumbwiza ukuri kugira ngo wenda ntazasuzugura uwo mukadata.

Naje kurangiza amashuli abanza, maze gutsinda n’ amanota meza naje koherezwa kwiga mucyigo cyiza cyane kuko hari kure y’ iwacu nagombaga kwiga mbayo. Ngeze mumwaka wa 3 w’ amashuli yisumbuye, ndabyibuka hari kucyumweru cyo gusurwa nuko umubyeyi wari waje gusura umwana we wari ucyiri muwambere namutambutseho nuko aranyitegereza cyane niko kumpamagara nuko ambaza nd’uwo kwande….

Kuricyira igice cya kabiri…..

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s