Umwiza ninde? umubi ninde?

Ntago narinziko kuba mwiza bisaba gushyirwa ku imetero bagapima uburebure bwanjye, sinarinziko kuba mwiza bisobanura kuba ntarengeje ibiro runaka! Harya urwo rugero fatizo rw’ ubwiza ninde warushyizeho? Ahubwo se umwiza aba asa ate, aba agenda ate, aba areba ate, aba avuga ate?

Reka nibarize wowe wiyita ko uri impuguke mukumenya gupima urugero rw’ ubwiza ! Harya nimba ntareshya nuko ubishaka, nimba nsa uko udashaka, nimba ngana uko udashaka nzitwa iki? nzaba mbaye igicimbwa burundu ? nziyange?

Nonese mugenzi wanjye ko njye nawe twisanze hano kuri ino si, dusa uku dusa, uretse kumva ko ba mama babaye inzira yo kutugeza hano, wagirango nabo ubabajije uwatumwe umutima wa rurya rusoro utangira gutera bamenya uwo ari we?? Uko batamuzi ninako ntanuburenganzira bahawe bwo gusaba uko icyo cyiremwa cyizaza gisa. N’ikimenyimenyi nuko n’uwo mutanga w’ ubuzima ntarugero fatizo yashyizeho rw’ uko tuzaba tumeze, araho twese tuba dusa kuva hasi kugera hejuru! gusa ntibyabaye ntiyaremye umwiza ntiyaremye umubi ahubwo yaremye umuntu!

Wanyangishije uko nsa, umbwirako niba ntafite uruhu rusa n’uko ushaka nzaba ntari kuri wamurongo w’ ubwiza ufatiraho. Nubwo uko ngana ntacyo byari bintwaye, wambwiyeko nintatakaza ibiro ngo ngere kuri rwa rugero fatizo washyizeho, icyo cyiciro cy’ ubwiza ntazacyibarizwamo!!; wambitsemo ubwoba ndetse n’ ipfunwe rw’uko navutse  kuburyo nsigaye ntinya no kwireba mundorerwamo ntabirungo nisize,, noneho icyibabaje ni uko wambwiye ko  ntakwiye gusohoka munzu ntafite indi sura nambaye, biramutse binabaye ngombwa ngasaba imbabazi abo turi kumwe ko ndi gusa nabi! Bagenzi banjye ntago ndi gusa nabi uyu mubona niwe njyewe!

Wowe wiyitako uzi gupima umwiza n’ umubi ngirango ingaruka biri gutanga uri kuzibona, cyera twajyaga tuvuga y’ uko ibikorerwa mu bushinwa byose ntaburambe biba bifite ( no offence kubavandimwe banjye baturuka iyo) ngirango natwe impu zacu zisigaye ariho zikorerwa!!!! zirahinduka umunsi kuwundi.  Sinakubwira agahinda ababyeyi, abana ndetse n’ abagabo bafite muri cyino gihe. Nawe se………

  • Umusore arakora ubukwe yitwa ko umugore we amuzi, bagera mucyumba byabirungo bimaze kuvaho ndetse na ya misatsi y’ imitirano imaze kuvaho agatangira kuvugako bamuhinduriye! induru zikaba zitangiye ubwo kumunsi wambere! Gusa iyo ugize amahirwe uwo musore akaba yitonda mutangira kwibwirana bundi bushya dore ko uwo aba abonye aba atamuzi!! hari akumiro karenze ako koko!
  • Umugabo arajya muri mission izamara amazi atatu, yagaruka agasanga uwo yasize murugo siwe ahasanze, umugore yari igikara none asahanze inzobe. Ngayo nguko!
  • Ababyeyi barohereza umwana mu ishuli aho atahiye bagasanga yabaye kazungu, noneho bikajya kuba bibi iyo ntawo mumuryango w’ iwabo ufite iyo’ inzobe ngo wenda uzajye ubeshya ko ariho uyikomora ( wasanga so wa sogokuruza wawe yari inzobe da wamenya ari ibiki lol)
  • Kumipaka ndetse no kubibuga by’ indege ho aba ari ibindi bindi ! barakwaka icyangomba bagasanga ni abantu babiri batandukanye,, imanza zigatangira ubwo ugasanga uri gucyereza abari kumurongo inyuma yawe.Mubinyemereye mbonereho no gusaba leta ko bakonjyera bagashyiraho gahunda yo gutanga indangamuntu nshya kubanyagihugu bose kuko abenshi muri twe gahunda y’ iterambere yageze no kuruhu rwacu. Murakoze!
  • Abana bo baheze murujijo,ntibacyimenya amasura yaba banyina y’ukuri bicara baziko ejo basanga noneho yabaye ubururu lol. Ako gahinda bazagakira koko!
  • Abana benshi bamaze kuba imfubyi, ababyeyi benshi bamaze kubura abana babo kubera irya miti wababwiye ko ifite ubushobozi bwo gukora ibitangaza  mu ijoro rimwe akabyuka ari kwambara small size!( rwa rugero fatizo washyizeho) gusa ntiwigeze ubabwira ingaruka zibyo bari kunywa!
  • Ni benshi bafite agahinda ko kudahabwa amahirwe yo gukurikira inzozi zabo, aha ndavuga bamwe bavutse bashaka kuba abanyamideli ariko ukaba warabasubije inyuma ngo n’uko badasa uko wifuza; bamwe bafite iminshinga ikomeye izazamura igihugu wimye uruvugiro ngo nuko batameze uko wifuza ….. ndavuga nababandi baminuje muby’itangazamakuru bakaba barakuze aho batuye hose bazi ko kanana uko byagenda kose agomba kuzaba  umunyamakuru n’uko ukamwima ayo mahirwe ukayaha runaka utazi n’ijambo itangazamakuru icyo risobanura ngo nuko umwe aberewe no kujya imbere ya camera undi akaba…… …………….Niko bwana/madamu judge w’ubwiza we! urabona utari kwica abantu?

Waretse nkazajya nishyiraho ibyo birungo igihe numva nabishatse, waretse nkazajya mbishyiraho kuko mbikunze atarukuberako wabigize itegeko, waretse nkagabanya ibiro mugihe numva ari ngombwa Atari ukuberako wabivuze, waretse nkagumana uruhu rwanjye ko umutanga w’ umubuzima atibeshye ajya kurumpa, waretse kungira igikoresho cyo gushyirwa kumunzani waretse nkaba umuntu uwanshyize kuri ino si  yashimye ko mba! Ndabizi kunyumva nturanyumva ahasigaye ni ahanjye ho kumenya gukora igikwiye.

( ibyongera ubwiza ntacyibazo mbifiteho ndetse n’ ababyisiga ntimunyumve nabi icyo nshaka kuvuga ni uko twakagombye kubikoresha kuri kwerekana cyangwa kongera ibyo dufite karemano aho kubishyiraho kuberako dushaka kwihisha cyangwa se dufite ipfunwe ryuwo turiwe)

 

Imigisha myinshi!!!

 

 

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s