Kuri Anastasie Umutoniwase,,


S
inkuzi nawe nuko, sindi hano kumpamvu zo kwamamaza kuko burya buri rushanwa rigira ibisabwa rero uramutse ubyujuje ugatorwa nabyo byanshimisha, ahubwo icyinzinduye ni ukugushima ko uri umwe mubali bongeye kuntera ishema ryo kwitwa umukobwa, nje kugushima ko wanteye ishema ryo kwemera uwo ndiwe ntarinze kubisabira imbabazi. Warakoze mama!
Ndakubonamo umwali w’ igitangaza, ndakubonamo umwali w’ umunyamurava, ndakubonamo umwali ufite intumbero , ndakubonamo umwali udakangwa n’ imbogamizi izarizo zose , ndakubonamo umwali uzi kujya inyuma y’icyo ashaka, ndakubonamo intwali ya buri mwali shenge!
Oya ntago ari ubucyene, ntago ari ukwicisha bugufi kuko uwicisha bugufi aba afite indi sura yategetswe guhisha , burya icyiza ni ukuba uwo uriwe kandi niko wabikoze ndetse ubikorana ishema rihambaye! Mugihe abenshi muri twe kamere yo gushaka kwiyerekana uko tutari, kwerekana ubuzima tutabayemo, ndetse no gushaka gukora ibyo tudafitiye ubushobozi ngo dukundwe tubonwe yamaze kumunga imitima yacu, wowe waturushije ubutwali bwo kwiyakira ndetse no kudaterwa ipfunwe nuwo uriwe ndetse n’uko ubayeho. Uri Nyampinga pe!
Reka nibwirire Mr/Mrs/Ms Muherwe uri kukubwirako wari gufata “taxi voiture ngo ukunde ugaragare nk’abandi”, ushobora kuba aho uvuka koko mufite ubwo bushobozi bwo kuzigenderamo cyangwa yewe mukaba munatwara izanyu aho ntacyibazo mpafite Uwiteka akomeze abongerere!! Ariko nabwo sinakurenganya nagaya abakureze bakubwiyeko isi itangirira ndetse ikanarangirira aho utaha, mubyo utunze ndetse n’abo mubihuje. Mugenzi wanjye hari ubundi buzima nyuma yaho, mugihe uri kuzuza ingarani ujye uzirikana ko hari utuye impande yawe wabuze n’amazi yo kunywa, hari abadatunze nk’ibyo utunze Atari uko bacumuye, ubarusha amashuli cyangwa se ari abanebwe kurusha abandi ahubwo aruko iyi si twisanzemo imeze. Iyo ntebe wicayemo hari undi wayicayemo, kandi hari n’uzayicaramo, uritondere ibyo uvuga ejo utazajya gusaba uwo wasesereje!! njya numva bavugango bucya bucyana ayandi (ntugirengo ndi kugucyurira Mr/Mrs/Ms Muherwe nivugira gusa ! kandi nawe uretse kwirengagiza uko niko kuri kw’iyi si dutuye !),…………… [Gusa nizereko abamusetse bose bagenda muzabo cyangwa muri kajugujugu gusa kuko ubaye nawe ufata moto ……… lol]
Wimukwena kuko yaruse umwe wasigaye yicaye iwabo utegereje ko umugabo byose azaza abyikoreye, wimukwena kuko yaruse bamwe bazigenderamo batazi igiciro cyazo ndetse zitanabanditseho, bamwe bazibonye aruko batanze imibiri yabo ho icyiguzi, wimukwena kubera ishyaka yagaragaje ryo kugerageza amahirwe ye, wimukwena kuko nawe yifuza kugera kurwego rurenze urwo ariho erega buri wese imbuto arayivukana nuko yerera igihe gitandukanye!
Rata mwali w’i Rwanda, mugihe ugitegerezanije amatsiko wamunsi warwaniye ishyaka , wowe ushyire umutima hamwe wumve utuje. Ushobora kutazabona iryo kamba buri wese ari guhatanira ariko wowe iryawe wamaze kuryegukana; nibenshi bagiraga ipfunwe ry’uko babayeho wahaye kwiyacyira, hari benshi wongeye guha icyizere cyo kongera gukurikira inzozi zabo bari baramaze gucika intege kubera icyo rubanda bazavuga, hari nabumvaga yewe batagera mubandi kubera aho baturuka, ariko werekanye ko byose bishoboka !! Ndahamya ntashidikanya ko aho uvuka batewe ishema nawe mukobwa mwiza!
Wanze kuba icyo abandi bafuza ko uba cyo, wabaye uwo uriwe! Icyampa umunsi nagize umwana w’umukobwa akazagira ubutwali nkubwo wagaragaje!
Amahirwe masa,,

Advertisements

4 comments

  1. Woww… nibyiza kuba yaraharaniye kagaragara uko ari ntiyugaragaze uko atari. Imana izamuka she n’ikamba byaba byiza urataha nye.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s