Kuncuti yanjye magara,,

Ntago nibuka neza umunsi twamenyaniyeho  bwambere gusa icyo sicyo cyangombwa, icyingenzi ni uko twamenyanye. Imyaka yarahise indi irataha, gusa uwo namenyanye nawe mumyaka cumi n’indi itambutse aracyari wawundi, aracyari umwe twicara tugatarama tukizihirwa, tukavuga utuntu n’utundi, aracyari umwe wibuka buri kantu kose kabaye yewe nabimwe mba ntibukaga y’uko byabayeho, aracyari umwe dusangira amarira mugihe iyi si yibiranduye, aracyari umwe dusangira ibyishimo mugihe ubu buzima bwadusekeje, aracyari wawundi …….

Ntago ari wowe wenyine waje mubuzima bwanjye, mbere yawe hari abari bahari nitaga incuti, ndetse yewe na nyuma yawe hari abaje yewe nanubu baracyaza. Muri abo hari abaje kuko ntayandi mahitamo bari bafite, muri bo hari abaje kuko hari ibyo babonaga duhuje kandi ko kugendana nanjye byari kugaragara neza mumaso ya rubanda, muri abo hari abaje kubera hari inyungu bakuragamo cyangwa se nanjye hari inyungu nakuragamo, muri abo hari abaje kuko murugendo rwabo rw’ubuzima icyo cyapa bagombaga kugihagararaho.

Ni benshi bakomeje urugendo kuko ntifuje kuguma mugikarito bifuzaga kumfungiranamo, ndivugira bamwe bumvagako ngomba kwemera ibyo bemera ndetse nkanakora ibyo bakora, nibenshi bagiye kuko natinyutse kuvuga mugihe bampatiraga guceceka. Nibenshi bagiye kuko nacyennye bakaba bari batewe ipfunwe no kongera kugendana nanjye; nawe se: ntaho twari tugihuriye, aho basohocyeraga sinarinkifite ubushobozi bwo kuhagera, aho bahahiraga sinarimfite ubushobozi bwo kuhahahira, uko bambaraga sinarinkibifite ubushobozi, n’ibyo bagenderagamo sinarinkibifitiye ubushobozi urumva twari guhurira hehe se ko impamvu bari bahari  ari ukubera ibyo nari ntunze! nako ibyo twari duhuriyeho ahhh?! Gusa nanone muri icyo gihe hari abaje kubera ko bari babonye uwo bakandagira kumutwe, umwe bakoresha icyo bashaka ndetse no mugihe bashakiye; ngo ukurusha ubutunzi aba………  abo nabo bari inshuti da!!! Hari n’ abandi bagiye kuberako nagize ubutunzi, bamwe bifuzaga ko naguma muri kagatebo kamwe nabo, bamwe batewe agahinda ndetse n’ubwoba n’iterambere ryanjye, bamwe bifuzagako ibyiza byose bigomba gutangirira mugisekuru cy’iwabo bikarangirira kuri bo ndetse n’abazabakomokaho  gusa, aha ndavuga bamwe bigambaga ko mbayeho kubwabo none nkaba ngiye kuba umuntu kugiti cyanjye!! Gusa nanone sinabura kuvuga ko  hari benshi baje atari ukubera izindi mpumhwe ahubwo ari ukubera ibyo bazankuraho!!. Hari n’ abandi bagiye kuberako batashakaga kumva agahinda ndetse n’akababaro byanjye, bamwe bashakaga kumva ibyiza gusa noneho hari naba miseke igoroye bamwe baba muri paradizo bambwiyeko kuvuga ibyo nakorewe cyangwa ibyo nabonye bikambabaza ari ukugira inzika lol ” ngo ibyabaye byararangiye ugomba kubyibagirwa” nanjye nti cyereka ufite uburwayi bwihariye butuma igice cy’ubwonko gituma wibuka cyidakora naho uko byagenda kose uko wibuka ibyiza ninako wibuka ibibi; cyereka hari undi mugambi mubisha mfite nyuma yaho byakumvikana ariko nimba ndikuganyira ngo nduhuke uwo mutwaro ndumva ntacyibazo kirimo.

Ariko wowe ncuti magara warahabaye kugeza magingo aya!

Ntago wigeze umbuza kuba uwo ndiwe, wambwiyeko turi abantu kandi ko  muri ubu buzima ibyiza n’ibibi bigendana gusa icyiza ari ukumva mugenzi wawe ndetse ukamubwirako  atari wenyine muri uru rugendo kabone niyo ibyo yanyuzemo utarabinyuramo, ubu buzima burimo gutungurana kwinshi uyu munsi niwe ejo bishobora kuzaba ari wowe. Wambwiyeko mfite uburenganzira bwo guseka igihe nishimye ndetse no kurira igihe mbabaye mugihe akenshi tubuzwa kurira ngo ni ukwerekana intege nke zacu . Yego byemere ko ibihe urimo kunyuramo bitameze neza muri ako akanya kandi wemere wihe igihe cyo kubibamo ! erega turi abantu maye!!  kandi niba wumva kurira hari icyo biragufasha bikore rwose! gusa wibuke ko utagomba gusinzirira muri ibyo bihe, urugendo rugomba gukomeza.

Nabonye wishimira insinzi yanjye nkaho ari iyawe, nabonye urizwa n’umubabaro wanjye nkaho ari uwawe, wabaye umwe mubo numva nasangiza buri ntambwe yose nteye muri ubu buzima, wabaye umwe mubo numva ko nabitsa inzozi zanjye, wabaye umwe numva ko nabwira byose ntabwoba bwo gusekwa cyangwa se gucirwa urubanza

Wambereye inshuti ndetse n’ umuvandimwe buriwese yifuza kandi nifuriza abo nkunda bose kuzagira. Warakoze kuba uwo uriwe!

 

Imigisha myinshi,,

 

“Dedicated to whoever you consider as a bestfriend”

 

 

 

 

 

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s