Kubera ko ndi umukobwa…

Reka ntangire nkubwira ko uri umunyembaraga kandi ko uri intwali!! Umunsi kumunsi ugomba  kurwana intambara yo kwerekana ko nawe ugomba icyubahiro kandi ko ushoboye gukora ibihambaye. Rimwe narimwe uzagera aho uterwa ipfunwe n’uko wavutse uri umukobwa  bitewe nibyo uri gukorerwa cyangwa se wabujijwe kugeraho. Ariko muri byose uri umunyembaraga kandi uri  intwali shenge, ndabizi ni kenshi waguye ukiyegura, nikenshi wayobye ukishakira inzira nina kenshi warize ukihoza. Ndabizi neza muri uru rugendo  haracyari byinshi bigutega, ndabibona ubwo burenganzira bwo kujya mu ishuli warabusubijwe ubu uraminuza, ndabizi uburenganzira bwo kujya guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo warabusubijwe (impamvu nkubwiyeko wabusubijwe ni uko wabuvukanye nk ikindi kiremwa muntu cyose n’uko ukaza kubwamburwa). Ariko rero uko nkuzi kuri wowe ibi sibyo wita  iterambere ryawe gusa ndabizi urifuza ibirenzeho yemwe sinabyinshi  ibyo wifuza ndabizi  ni bibiri gusa ni  “ubwisanzure ndetse n’icyubahiro  nk’ikindi kiremwa muntu cyose”.

Yemwe se…..

1 kubera ko uri umukobwa ni wowe ugomba gutanga ikiguzi kinini cy’ amakosa aba yabaye, nawe se sinarinzi ko uzirukanwa mukazi ngo n’uko wagize icyo ukora n’umukunzi wawe, sinzi niba ikibazo ari uko byagiye hanze abataragombaga kubimenya bikabageraho gusa icyo sicyo cy’ingenzi. Ntimunyumve nabi sinshyigikiye ubusambanyi, ahubwo sinarinziko hari akazi runaka bisaba ko ugakora agomba kuba ari isugi,  harya ubundi ubwo busambanyi yabukoze wenyine? kucyi mugenzi we ntawamuvuzeho ngo nawe afatirwe ibihano dore ko undi we twamuciriyeho iteka?  Ngo harya amakosa y’…. nibwo buryo bwe?  harya twe turi kumucira urubanza turi bamiseke igoroye da???

2 Harya we, mu rwa Gasabo ntabanditsi bakivuka? ntabasizi bakibaho? ntabanyabugeni bakivuga? ntabakobwa bintiti muri za siyansi no mubundi bukorikori bakibaho? harya nt’abali n’abategarugori bari kwihangira imiro bahari? ntabari muri zo nzengo za leta  zifata ibyemezo se kuburyo twabaha umunya bakatubwira uko bahageze? ibi mbivugiye yuko ntabo  njya mbona mubinyamakuru byacu ( nabyo si byose), inkuru nyinshi nsigaye mbona zitangazwa zivuga ku bali n’abategarugori muri iki gihe  niza: ” Urutonde rw’abakobwa bafite icyimero gikurura abagabo mu Rwanda”, ” Urutonde rw’abakobwa bazi kuzunguza ikibuno kurusha abandi mu Rwanda”, ” Nyirarunaka yashyize ifoto ye hanze yambaye ubusa ivugisha abasore batari bacye”, ” video ya nyirarunaka ari kubyina yatumye abagabo bamwifuza”, ” Nyirarunaka yagararagaye  nta mwenda wimbere yambaye”, Ariko munyemerere mbibarize , izi ni ingagi cyangwa imisozi muri kwamamaza ngo byinjirize iterambere ry’igihugu? harya iri niryo terambere ry’umwana w’umukobwa njya numva bavuga? harya uri busome ibi urwo rutonde rw’abambaye n’abatambaye umwenda w’imbere ruramumarira iki? ubu mubibazo byose biri muri ino si ibyo nibyo tubonye twatangariza abaturarwanda?  Ese ubu tuvugeko ntawe muturanye warembeye iwe kubera kubura amikoro yo kujya kwivuza watabariza?? Ese ntamwana wavanywe mu ishuli bitewe n’amikoro make watabariza? Ese ntabari kwihangira imirimo iteza igihugu imbere bifuza ko ibikorwa byabo bimenyekana ?ndakubwiza ukuri uwo yazarinda apfa akigusabira umugisha kurusha uwo washyize kurutonde rw’ aberekanye ubwambure bwabo.

3 Kuba ndi umukobwa agahinda kanjye ndetse namarira yanjye bizafatwa nkaho ari amatakirangoyi . Umunsi uzahohoterwa ukagira uwo utakira  amahirwe y’uko bizemerwa ni make, nibenshi bazavugako ari ugushaka kumenyekana cyangwa kwangiza izina ry’ uregwa cyane cyane iyo  ari umuntu ukomeye! mubutabera ho ni ibindi bindi kuko akenshi amafranga ashobora kugura ukuri!!. Uzavugira hejuru  wirwanaho witwe igishegabo abandi ngo uri inshinzi abandi ngo wataye umuco ntamukobwa uvugira hejuru !! ndababaye  niyo mpamvu ndi kwitabariza, harya wowe iyo ubabaye uraseka?  icyo utinye nakimenye, ntiwaruzi ko umwali nkanjye nahagarara ngo mvuge ukuri kwanjye kandi nemye !! ndabizi biragutunguye kuko wakuze ubwirwako ntamukobwa ushyira ijwi rye hejuru, ndabizi wakuze ubona nyoko ndetse naba nyogosenge bakorerwa amabi menshi ariko bagaceceka , ariko njye suko narezwe. Ni uko rero ushyitse umutima hamwe ntago ndi umusazi, ntago ndi inshinzi nkuko uri kubinyita, ndi umukobwa!!

4 Noneho  rero ntuzabone ngo wafunzwe,, waba urengana cyangwa utarengana ibyo ntawe uzaba abyitayeho ntuzatangazwe no kumva hari bamwe aho kuvuga kugikorwa nyamukuru kiri kuba  muri iyo minyururu wabitswe bazatangira kuvuga ukuntu  ufite mwirugu heza, amaso meza, mugituza heza,, ukuntu uberewe n’imyambaro wambaye. Ariko muntu ujya kuvuga nkibi  warezwe nande? warerewe he koko?? ubumuntu wabushyize he? mugahinda afite kose ubonye mwirugu gusa??? Harya ari wowe uri kuvugirwaho ayo magambo muri ako gahinda  byakunezeza??? hoya nako wowe ntibyakubaho kuko uri …….!!!!! naho se abaye umugore wawe, mushiki wawe cyangwa yewe umukobwa wawe byakunezeza??

5 Ese ko ntavuga ukuntu guca ” ingarama ” byasimbuye ubumenyi ndetse n’uburambe dufite mukazi,, nibenshi bari kwibaza impamvu bajya gushaka n’izo mpamyabumenyi mugihe hari bagenzi babo babonye iyo myanya yaharaniraga atari uko afite amashuli cyangwa se ubundi bumenyi buhambaye ahubwo ari uko yatanze umubiri we ho ikiguzi. Harya hari uwo dufite wo gutakira ibi byose ngo atwumve kandi anatwizere??? Harya basore beza, iyo bavuze umukobwa mwumva iki???

6 Reka noneho twigire mumuziki, aho ndivugira mumashusho njya mbona, nikenshi nagiye numva barinyimashusho banengwa kubera imyambarire iba irimo itaboneye, njye reka mvuge ko ntakibazo mbifiteho kuko ntago amashusho yafatirwa kunyanja ngo  abarimo babe bambaye imishanana, kandi ninako banyirayo basobanura igihe cyose. Ariko rero njye ikibazo mfite n’uko abakobwa baba bambaye ibyo kogana ariko ugasanga abahungu bambaye amakote nkabitabiriye inama y’umushyikirano ahhhh harya niba muri kumazi mwese mwakwambaye uko abari koga bambara, kucyi abakobwa aribo bagomba kwerekana ubwambure bwabo gusa ? kubahungu harya kirazira?? nimba kizira kuri mwe kucyi kitazira no kuri twe? ahubwo gira uti tutabubambitse se twazabona abareba ayo mashusho??

7 Ariko buriya mwari mwabona igitutu batwotsa ngo dushyingirwe ??? mugihe wakubaye uri gushaka uko wakwiteza imbere, inyuma yawe hari undi wakubaye akubarira imyaka n’icyo ugomba gukora mukigero ugezemo. Ngo erega yemwe diplome y’ umukobwa ni umugabo ahhhh !!!? Ariko jyenda wa si we ujya unshimisha pe!! . uwifuza kumenya birambuye urwo twagowe yasoma ibyo nandikiye ba mama na masenge

8 Iki cyo sinzi niba cyaba ari ikibazo cy’ abahungu cyangwa abakobwa  ariko da nikuri bose kuko ntakibi nko kumva rubanda bari gusesereza uwo ukunda ndetse no kurundi ruhande ntagishavuza nko kumva usekwa kubera uko usa utarabyihaye kandi ntanicyo wabikoraho.Gusa birababaje kumva tujya gutera undi amabuye ngo yashatse umugore mubi aha ndavuga mubi ku isura kuko imbere ho ntawe uhazi uretse uwamuhisemo. Nabonye twarashatse kwigira ba nyirasenge na sebawabo wabo tutaziranye nabo. Harya amahitamo ni ayande?? harya wowe iyo ugiye kugira uwo uhitamo ko ntari numva utumizaho inama y’igihugu ngo twese tugucagurire?? Ahubwo se wazamuruse ugashaka umwiza nkuko ubuvuga we ukamureka akiberaho ubuzima bwe?? harya ubundi uwo wita ko ari mwiza wajyana n’uwo mugabo n’usa ate n’ugenda ate?? Ariko mbabwize ukuri dukunda kurushywa n’ imitwaro tutikoreye pe! oya nako kuri wowe ni umutwaro ariko kuri uwo musore mugenzi wawe uri gukwena inzozi ze zibaye impamo kuko abonye uwo yahoraga yifuza kuzajyira. Reka impaka zirangirire hano uba mwiza bitewe n’amaso akurora. Ubutaha umunsi wawe nugera uzaduhamagare utubwire uti “rwose uyu mugore wanjye mureba hano nirwo rugero fatizo rw’ubwiza” ubwo abandi basore bazareberaho, ahubwo abakobwa batazisanga muri uwo murongo  murambabaje ahhhhh Umwiza ninde umubi ninde? Ariko se ibyo byose twabiretse tukishimira urukundo ruri hagati yabo bombi?!!

9 Ibyo reka mbireke reka nivugire ukunengwa kutagira ingano duhabwa iyo twabyariye iwacu! Ariko ikintanga muri ibyo byose sindumva umugabo cyangwa se umusore ubazwa kimwe muri ibyo! amakosa yose ahinduka ay’ umukobwa. Harya iyo nda niwe wayiteye? ngaho ubwo yemwe ahita atangira kwitwa icyomanzi n’andi mazina menshi ntarondoye, ndetse rimwe na rimwe dutangira kumuha akato  nkaho inda ari indwara yandurira mubiganiro ahhhh!!! Ese ahubwo kuki bitaba amahitamo ye gutwara iyo nda? ashobora kuba ashaka umwana ariko adashaka umugabo kandi amahitamo ye tugomba kuyubaha!! Ikindi kandi, niba atari yabiteguye muhe amahoro, umushimire n’ubwo butwali yagize bwo gukomeza kuyitwara mugihe hari abihutira kuvutsa abo baziranenge ubuzima. Agahinda afite karahagije wimwongerera umusonga, uyu munsi niwe ejo ni wowe, ashobora no kuzaba umukobwa wawe cyangwa mushiki wawe!!. Gusa nizereko mubamuseka utarimo wowe musore utagica iyanyabagendwa kugirango udahura na nyirakanaka wimye indezo y’umwana; cyagwa se uri gushaka amayeri yo kumwihakana kandi ubizi neza ko icyo kibondo ari icyawe! Ese ubundi ubwo uraryama ugasinzira? amarira yuwo muziranenge aguha umutuzo?

10 Ariko mwari mwumva induru dukurikizwa iyo twatandukanye nabo twari twarasezeranye kubana akaramata! njye buriya narumiwe, nanone nkibisanzwe amakosa yose ahita ajya ku mugore nkaho urwo rugo yarubagamo wenyine! iwanyu ho uba uhinduse kivumwa utavuze no kwa nyokobukwe!!! umugabo niba yaguhohoteraga bazavugako ariwowe wamusuzuguraga ukamutera umunabi, nimba yaguciye inyuma ni amakosa yawe uzasobanura uburangare wagize bwatumye umugabo ajya mubandi bagore. Ariko reka mbaze uwo ni umwana wigitambambuga wirwa wiruka inyuma umunsi wose??? ayobewe ko asize umugore n’abana inyuma?? ningombwa ngo ajye abyibutswa rero??  Mwamuhaye amahoro ariko, ko ari amahitamo ye,, mbese urihutira kujya guca urubanza uzi bari babanye bate? ahubwo se uzi amakosa yari ayande?? nyoko ndetse na nyogosenge  bashobora kuba baragumye mungo zabo atari uko bishimye ahubwo ari ukuberako babwiwe ko ari uko zubakwa, undi yabaye intwali amenya agaciro ke nk’umuntu ndetse n’umutegarugori!. Abenshi muriyizi ko agahinda mufite mungo zanyu ari Imana yonyine ikazi, mwabuze uko mwivana muri uwo munyururu ngo mutazasekwa na rubanda; ni benshi babwirwa buri munsi ko bazicwa nuko bagakomeza gufunga amatwi ngo ejo umugabo azaba yahindutse, Oya shenge ntago azahinduka nkuko yabikubwiye koko azakwica ngirango ingero nyinshi warazibonye.  Nawe mugabo uri guha uwo  mutegarugori urwamenyo uritonde kuko wasanga  uri umwe mubo  abagore babo  batunzwe n’amarira ukaba uziko buri wese agomba kurambiriza muri uwo mubabaro. Bajya bavugango umugabo…. aseka imbohe, nabo ntibagiye kubana baziko mugiye runaka bagomba gutandukana. Ejo wasanga…. Uritondere ibyo uvuga

11 Noneho bwo uzamare kugera murwawe  ntuzibeshye ngo utinde kubyara cyangwa se  ubyare abakobwa cyangwa abahungu gusa !!! ndakurahiye intambara ya gatatu y’isi izabera iwawe!! reka ibi ntitubitindeho tuzabiganira neza ubutaha ,, Gusa  iyaba  byari ibishoboka ba databukwe na mabukwe bacu bakazajya bajyira igihe cyo kujyanwa mungando ingo nyinshi zagira amahoro! Ndabyumva  ikibazo cy’urubyaro kiba kiri kuri buri wese yaba umugabo cyangwa umugore ariko nanone ntitwananirwa kuvuga ko umugore ariwe kizonga kurushaho; ngaho abaza bamukorakora kunda ngo bumve ko bitari byatungana, ngaho abamuhora mumatwi bamubaza igihe azabyarira babona neza ko ntanda afite, ndetse yewe iyo birambiranye atangira no guhimbwa amazina, ngaho abakurura amatiku hagati ye n’umugabo we!!. Ntago ariwe utifuza guheka nkabandi bose, ntago ari we utifuza kubyara hungu na kobwa, ni umumuhe amahoro! ashobora kuba afite uburwayi butamuturutseho butuma atabasha gusama cyangwa butuma inda zivamo uko asamye; icyo kubyara hungu cyangwa kobwa mwajya kucyibaza Rugira we utanga ubuzima, ikindi n’ uko uwo muryango ashobora kuba udashaka kugira abana! harya  hari icyibazo cyirimo kutagira abana kubushake bwawe?. Icyakwereka uko amerewe mumutima we ntiwakwifuza kongerera kuvuga ibyo uvuga !!! Ese ejo abaye ari wowe wabyifatamo ute??? harya ngo akebo kagiye kajya iwamugarura ngo byazarangira gute ra?

12 Noneho reka twigire mungo, umwana azarira ari impande ya se  nuko umugore abe arahamagawe  uti “ngwino uterure umwana wawe mada” nkaho we atari uwe cyangwa se adashobora kumuhoza. Shenge se babishobora ko  babwiweko iyo  ari imirimo y’ abagore !! yewe ntamugayo kubona abana benshi  biruka bajya kuryama iyo bumvise ba se batashye cyangwa baba bari kumwe ukabona ninkaho bataziranye!

13 Muzava mukazi mwese munaniwe umugore atangire anyuzwe hirya no hino n’umugabo nkaho umwe yiriwe ari gutembera umunsi wose undi akaba yiriwe mukazi !! Harya ngo umufashije mugakora iyo mirimo musanze imuhira mukaruhukira rimwe bazaguseka ? uratinya ko abandi bagabo bagenzi bawe bazavugako wahawe inzaratsi ahhhh??? harya uwo mugore uri gukoresha nk’imashini ntago ari umuntu nkawe cyangwa uziko afite ubudahangarwa kumunaniro??? Oya reka nonjyere mbikwibutse ntago aba yiriwe atembera mumuhanda nawe aba ari mukazi nk’uko nawe uba wakagiyeho!!

14 Ese twakwivugiye iyo mugize amahirwe make umwe mubo mwabyaye akagira imico idahwitse, icyari umwana “wacu” gihita cyiba umwana “wawe”!!! ntibizagutangaze wumvise  umugabo uvuze ati ” ariko mada urabona ukuntu umukobwa/ umuhungu wawe yigize?, kucyi utamuhana? ohh burya se koko umwana namubyaranye n’igiti?? harya se w’umwana yarapfuye sinabimenya?? harya ngo uwigize nabi wese aba ari uwanyina?? Egoko  Rwanda we ,, nzaba ndeba da!!!

Harya kuri ubwo buringanire bwo mungo twazongeyeho ubufatanye?! ntihabeho imirimo ireba umugore cyangwa umugabo ufite umwanya ndetse ubushobozi  akaba ariwe uyikora. Ubundi se usibye gutwita ndetse no konsa ikindi abagabo badashoboye ni iki???

Harya izo nama zikorwa ziga kuburenganzira cyangwa iterambere ry’umwali n’umutegarugori hatumiwemo abagabo ko ahubwo aribo bagomba kwigishwa. Kwigisha abagore gusa bizaba nko kuvura indwara utabanje kuvanaho gitera.

Yego ayo mashuli kuyajyamo ni byiza ndetse niryo soko ry’umurimo kurijyaho turabyishimiye, gusa nanone turabura ubwisanzure ndetse no kubohoka mumitima yacu. sinifuza kujya guhatana n’abandi umwanya w’akazi nziko ntari bukabone mugihe nteyeme kuryamana n’umukoresha wanjye, ntago nifuza kujya guhatana umwanya wakazi nziko uko nteye cyangwa uko ndeshya biraba icyibazo kurusha ubumenyi mfite, ntago nkeneye guhohoterwa ngo numve ko ibyabaye byose ngomba kubyishinja kuko ntawe mfite wo kunyumva, ndifuza kugira ubwo bwisanzure bwo kugenda munzira yaba ari ku manywa cyangwa ijoro ntarinze kugira umperekeza, ndifuza kubaho ntafite ubwoba bwo kuba hari urinjira iwanjye ntaburenganzira ngo ni uko ndi umwali wibana munzu , ndifuza kugira ubwisanzure nk’ubwikindi kiremwa muntu….

Winyubahira ko ndi umubyeyi wawe, winyubahira ko ndi mushiki wawe, winyubahira ko ndi umukobwa wawe, nyubahira ko ndi IKIREMWA MUNTU NKAWE.

Ntimunyumve nabi sinavuze abagabo bose gusa hari abagifite imyitwarire ndetse n’imyumvire nk’iyo twavuze  haruguru ndetse reka tunashimire ababandi baharanira iterambere ndetse n’ubwisanzure bw’ ababyeyi ababo, bashiki babo, abafasha bobo ndetse n’abakobwa babo.

 

Love& joy,,,

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s