Ibanga ryanjye II,,,

Ako kanya ahita asohoka hanze n’imvura yari ikigwa azana inkoni ngirango ni imikino ati ryama vuba nti oya aba ankubise iya mbere, iya kabiri ,iya gatatu amarira aragwa, aba aransunitse ngwa ku buriri ati kuramo ijipo ndanga aba arayishishimuye ayivanyemo. Ndarira gusa ntibyagira icyo bitanga ku mutima nti sinataka kandi ari njye wizanye,nkumva naba nanone niteje abantu, nubundi abasanga nambaye ubusa banseka,nsigara ntakamba nti rwose ndi mu minsi mibi ubu nasama ndamwinginga ngo yambare agakingirizo arahakana ngo n’ubundi twenda kubana nintwita azamurera  ndetse anongeraho ko atajya yambara udukingirizo nk’indaya!. Amaze gukora ibyo akora anterera ijipo ndambara n’amarira menshi nti ngaho mpa itike nitahire nuko ndatega ndataha yewe n’inzu nari ngiye kureba ntayo narebye sinanakwemeza ko yari ihari pe!.
Sinongeye kumuhamagara gusa nk’iminsi ibiri ikurikiranye mvuyeyo yarampamagaye ariko rwose no kumwitaba birananira, nuko nawe ntiyongera kumpamagara .Muriyo minsi nahise ngira na amahirwe mbona ikiraka muri Mutuelle de Sante, ukwezi kurashira abiri nta mihango nti ntakabuza ndatwite nkaba narahakoranaga n’umuhungu witwa Alexis yari yaranganirije ukuntu yateye inda umukobwa wigaga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakayikuramo mbese nawe yambitsaga amabanga ye yose .
Mbonye bigenze gutyo naramwegeye nti se ko nanjye ntwite wamfasha ukanjyana aho bakuriyemo inda iyo nshuti yawe?, Arambwira ngo nimbona amafaranga nzamubwire azanjyanayo. Nuko ndicara ntegereza ayo bazampemba. Ku mutima naratekerezaga nti aho kugirango nzatere agahinda mama ngo natwaye iy’ikinyendaro azumve wenda nayikuyemo yanyishe. Ubwo ikiraka kirangiye baraduhembye mpita mpamagara Alexis. Twahagurutse ku mugoroba ngo kuko uwo muganga yari bukore ijoro.Ngezeyo ninjiye mu cyumba nsangamo uwo musore nabonaga usa nushaje, yanasinze asuhuzanya na Alexis baravugana yewe amuhereza n’amafaranga nari namuhaye Alexis  arasohoka ndahasigara .
Arahaguruka ati ‘’ese ukuyemo inda kangahe?’’ Mubwirako ko ari ubwambere ansaba gukuramo ipantalo maze nurira ku gatanda karaho.Maze kurira azana akantu kameze nkagakoni agacisha mu gitsina numva kageze munda birandya ntatse aba arambwiye ngo ni nceceke keretse niba ntazi icyanzanye, amaze kugakozamo ambwirako umura wanze gufunguka. Arongera ambaza ubwa kabiri niba nzineza icyanzanye nanjye nti ndakizi . Arambwira ngo ubwo agiye kubanza ahafungure nuko mbona akuyemo I pantalo nawe tuba turyamanye dutyo akora ibyo akora birangiye arongera arambara akomeza akazi .Ubwo ijoro ryose naraye mbababara ariko ntakundi naravugaga nti nuko byose ninjye wabyiteye. Bigeze murukerera bati nugutaha ibindi bizakomereza mu rugo ngo hatagira nuhadusanga .
Alexis yaransindangije nuko dufata imodoka yambere, nkababara ariko nkaba ntanataka kuko narinziko badufashe bahita badufunga. Kuko nari meze nabi Alexis yanjyanye iwe marayo iminsi nk’itatu mbese urebye nari maze koroherwa. Nyuma yaho naratashye ariko nkaba narasize mbwiye  abo mu rugo ko ngiye mu mahugurwa i Kigali.
Kubw’amahirwe yewe ntawabimenye cyangwa ngo adukeke yewe ni uwo twajyanye ntawe yabibwiye.Nyirukuyintera sinongeye no kugira numero ye gusa nyuma  naje kumva nta mahoro mfite nkarota nabi nkumva mfite agahinda ubuzima noneho burushaho kubiha ndiheba .
Mama yari sanzwe aziko ndi umwana uhora wishimye yabibona akagirango nuko ntagiye kwiga akampumuriza ati ‘’humura mwana wanjye nawe igihe cyawe nikigera uzajya kwiga ” byaje kugeraho noneho no kwiga numva ntacyo bikimbwiye namusubiza ko no kwiga ntakibishaka bikamutangaza,Nkumva nabaye nk’umusazi no kurya birananira nkahora ndwaye umutwe udakira .Mama abona ko bikabije cyane aranyegera umunsi umwe ansanga mu cyumba aho naryamaga arambwira ati ‘’mwana wanjye mbwira ikibazo ufite kuko nanjye ndahangayitse’’Anyibutsa ko ari njye na we tugomba gufatanya tukarera barumuna banjye ko rwose niniheba ntacyo tuzageraho nibwo namutekererezaga ibyo byose byambayeho niby’ urugendo rwanjye rwo gukuramo inda. Kuko n’ubundi naravugaga nti sinkiri umuntu ndi umugome kuko nishe umuntu udafite icyaha.Umubyeyi ahora ari umubyeyi ntiyantereranye ,yambaye hafi muri urwo rugendo rukomeye rwo kwicuza ndetse no kwibabarira njyewe ubwanjye kuko ari nabwo Imana izambabarira, numva nsubiye ibuntu ndatuza anangira inama yo kwipimisha ubwandu bwa agakoko gatera SIDA kubwamahirwe nsanga ndi muzima.
Iwacu twagiraga ihene ,mama ati reka tuzigurishe turebe ko utwo dufaranga wagira icyo udukoramo nibwo nagiye kwiga kudoda mpura n’abandi badozi babigize umwuga turakorana.Umwaka w’amashuri urarangira batanga itangazo ngo abatarabonye inguzanyo yo kwiga bongere bandike, ndongera ndandika kuko n’ubundi nari mfite inyota yo kuziga ubuganga .Urutonde rwarasohotse nibonamo. Ubu nagaruye ikizere cy’ubuzima kandi n’ubukene bwari bwaratumye ngwa mu gishuko navuga ko nabuteye umugongo kuko hirya yo kwiga ndadoda mfite abakozi bankorera niyo ndi kwiga mba nziko hari ikinjiye mu mufuka. Nanjye sinicara iyo ntize nanjye njya muri atelier nkadoda nkibeshaho njye n’umuryango wanjye.

Ndashimira MAMA we wambaye hafi kuko iyo atahaba ntaho nari buzagere. Yanyeretse ko burya niyo umuntu asitaye kabone nubwo yakomereka urugendo rutarangirira aho ahubwo ko wanapfukaho igitambaro ariko ukeguka ugakomeza urugendo. Yananyeretseko ibyiza n’ejo hazaza heza biharanirwa ko kandi umuntu ubwe ariwe ufata iya mbere. Ikiruta ibindi nasigaranye mu mutwe mu nama zose yangiriye ni uko “iyo utajyanye n’abandi uravunika” .BURYA IKIKUBAYEHO MU BUZIMA ABA ARI ISOMO uba ugomba kuritsinda kuko iyo utsinzwe usubiramo ikizamini.

 

Imigisha myishi,,

Niba nawe ufite inkuru cyangwa igitekerezo wifuza gusangiza bagenzi bawe amarembo arafunguye ,,,,

Advertisements

4 comments

  1. yeah nari ntegereje amaherezo yabyo, gusa ni byiza kuba birangiriye Ku kizere, so inama nuko abahemuka bose bakwiye kereka kwica ubuzima bwabandi bana. bitera kwiyahura. mfite nanjye inkuru nziza kdi yashimisha abantu gusa nayanditse mu rurimi rw’ igifaransa kuko nibyo binyorohera, nimara kuyihindura mu kinyarwanda nzayibasangiza

    Like

  2. Urakoze cyane Bertin, ibyo uvuze ni ukuri kandi kubirebana niyo nkuru yawe byazanezeza uyidusangije ubwo umunsi warangije kuyitunganya neza wazatubwira

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s