Ibanga ryanjye I,,,

Leave a comment Standard

Nitwa NYIRAMWIZA Odette mfite imyaka 23 nkaba nararangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’ 2013 muri MCB. Niga muri kaminuza umwaka wa kabiri mu buganga kuruhande  nkaba nkora umurimo w’ ubucuruzi ndetse n’ubudozi bw’ imyenda gusa byaciye munzira ndende kugirango mbe ngeze aho ngeze kuko nagiye mpura na byinshi mubuzima.
Nari narifashe nkurikiza inama za mama umbyara yari yarangiriye guhera kera yo kwifata no kutazakora imibonano mpuzabitsina ntarashaka cyangwa ntaramenya umuhamamagaro wanjye; ni koko narinze ndangiza secondaire nkifite ubusugi bwanjye. Iwacu navuga ko twari twifashije kuko ntacyo nizege mbaburana, muri 2012 iwacu hatangiye kuvuka ibibazo by’ubwumvikane buke mu muryango ndetse binarangira mama na papa batandukanye. Rwari urugendo rurerure rwo kugirango twiyubake kuko iwacu twari abana barindwi dusigaranye na mama wenyine, nyuma y’ibyo  mama yakomeje gukubita hirya no hino ngo hatagira numwe mubo tuvukana uva mu ishuri. Twakomeje kwiga ariko amafaranga hakaba ubwo tuyabuze  Imana ikatugoboka tukabona umwaka urarangiye dutangiye undi. Kuko arinjye wari imfura mubiwacu nagombaga kwereka abato banjye urugero rwiza muri izo nzitane zose.
Ndangije amashuri yisumbuye nabonye bourse ariko basohoye urutonde rw’inguzanyo niburaho kuko nubwo twari twarakennye twari twarahoze mu kiciro cya gatanu(kera hakibaho ibyiciro bitandatu)nuko nyine inguzanyo yo kwiga nyibura gutyo. Nyuma yo kubura inguzanyo numvise isi isa nkaho inguyeho nta kazi nari mfite muri icyo gihe nabonaga abo twiganye bajya kwiga njye nsigaye mu rugo nkumva ubuzima nta kerekezo. Kera kabaye naje kubona ikiraka cyo gucururiza umuntu i KIGALI aho ni naho namenyaniye na Charles turakundana ambwirako ari umupolisi gusa nkaba ntari narigeze mbona yambaye imyenda yaba polisi namubaza ati: “njye sinyambara nkora mu butasi”.Twarakundanye nza kumubwira nibyo mu rugo uko tubayeho nuko arambwira ati: “nonese ko ngukunda waretse tukibanira nkanakurihira ugakomeza amashuri?” mbyumvise rwose ku mutima nti :”uyu niwe muhungu!”. Yanambwiraga ko ari kubaka inzu aho bita mu cyumbati(Gikondo) ko yenda kuzura . Charles yahoraga ansaba kumusura nkabyanga kuko mama yari yarambujije gusura abasore. Akazi nakoraga baza kugahagarika nsubira iwacu mu cyaro gusa umusorewe twakomeje kujya tuvugana kuri telephone. Haciye iminsi dupanga nibyo ubukwe ambwira ko azajya kunyerekana iwabo ngo hari I Muhanga nuko rimwe ansaba kuzamusura akanyereka iby’ inzu ari kubaka bigeze. Akambwira ati “ese uzataha iyo utazi ?‘’ Nanjye nkumva bitabaho nk’umuntu twiteguraga kurushinga ko ngomba kuhareba nkanahamenya. Ubwo yarambwiye ati niba ari n’itike rwose nzayiguha ariko ukunde uhagere.
Nahagurutse mu rugo mfite itike ijya i Kigali gusa iyo gusubira iwacu ntayo narimfite. Ngezeyo nasanze yanyiteguye yatetse gusa nsanga aba munzu y’akaruri itagiramo na sima, yewe iyo nzu yari mbi pe!! nuko aba ambwiye ukuntu mu kibanza yaguze harimo n’ako  kazu yanga kwirirwa akomeza gukodesha kandi niye yenda kuzura. Turariye, turanyweye nahasanze n’aga Fanta! tukimara kurya imvura iba iraguye ati’’ tujye kuryama!!”  nanjye nihagararaho nti “sindyama rwose!!” ,mbona ararakaye ambaza anshihura niba namusuye cyangwa harizindi gahunda najemo! niko kumbaza niba hari undi mugabo mfite utariwe ngo mbe namwishisha? Nti oya ntawe ariko kuryama byatuma dukora ibindi kandi mu byukuri atari byo byanzanye. Nuko aba aranshikanuye ati :’’ese ibyo harundi musore ubibikiye utarinjye? ,nubundi twenda kubana ahubwo gira vuba vuba’’ .Mpakana nivuye inyuma mubwirako naramuka abikoze rwose turahita dutana ariko nkabona ntacyo bimubwiye.Arongera arambaza ati: “ntiwemera kuryama? Ako kanya ahita asohoka hanze n’imvura yari ikigwa azana….

kanda hano kugice cya Kabiri

Imigisha myinshi,,

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s