Impamvu nkunda urupfu,,

Comments 2 Standard

Ntunyumve nabi  sindukunda kuko rudutwara abacu dukunda, sindukunda kuko rudutera igikomere kizahoraho iteka, ahubwo ndukundira ko ruturinganiza!! Ese uwo munsi nubwo utagize amahirwe yo kuwumenyeshwa ujya uwutekereza ho?? Oya wigirira ubwoba disi ibintu byerekeranye n’urupfu  ntamwanya wo kubitekerezaho ugira niryo jambo ubwaryo ntuba ushaka no kuryumva mumatwi yawe. Ese ubundi urutinyira iki? kuki wanga kuruvuga kandi ubizi neza ko ariyo maherezo???

Ni benshi twireba, tukareba uko tungana, uko dusa, ibyo dufite,aho tuvuka, aho tugeze ndetse nibyo twifuza gukora tukibwirako rutaduhangara. Ahubwo se buriya rwabitinyuka? Buriya se rwatwara njye ufite impamyabumenyi zikirenga kandi hari wamuturage utazi gusoma ndetse no kwandika? Buriya se rwantwara njye umuyobozi mukuru w’ikigo runaka kandi hari wamukozi unyogereza imodoka ndetse n’umwe usukura ibiro byanjye udafite umwanya ukomeye nk’uwo mfite ? Buriya se rwampangara njye mukobwa w’igishongore wahogoje imitima ya benshi, ufite  ibihumbi n’ibihumbi bamukurikira kumbuga nkoranyambaga? Ese nta wawundi utazwi ndetse urwaye amavunja rwaheraho? Ese buriya rwaherahe umusore nkanjye w’intarumikwa wambara akaberwa, winjiza agatubutse umwe wifuzwa n’inkumi zose; kandi hari umwe ukora akazi ko kwikorera imizigo cyangwa ucukura ubwiherero ?? Ahubwo se njye rwankura he ko mfite ipeti ryo hejuru nkaba ndi impuguke muntambara zo mukirere, mumazi ndetse no kubutaka? harya kadogo ntahari kuki atariwe rujyana?? Njye rero mubo muvuga sindimo kuko mfite umwanya ukomeye mubuyobozi w’igihugu ndetse yewe muri abo mubona bafata ibyemezo bikomeye by’isi nanjye mba mbarimo murabyumva ko ndi uwagaciro gakomeye, ahubwo se uretse kwigiza nkana rwanyura he abashinzwe umutekano wanjye??  Ese buriya rwakwibeshya rugahangara inkumi cyangwa umusore nkanjye uri kwitegura kurushinga ?? reka reka rugomba guhera kuri umwe wagumiwe njye rundeke nitangirire ubuzima bushya! Ahubwo se buriya rwaba ruri kujya he ntirubona ko maze kubyara kandi ko nkeneye kurera aba bana? rwagiye rugatwara umwe utabyara ngwa se ucyiri ingaragu ?

Oya shenge urwo muragendana!!  ntabudahangarwa ufite kuri rwo, waba ugendera mumodoka yambere ihenze kw’isi cyangwa se utega twegerane, ruragutwara. Waba ufungura ibyateguriwe muri hoteli y’inyenyeri eshanu cyangwa se waburaye uwo munsi utazi uko ejo uzaramuka, mwese rurabatwara. Waba urara mumuturirwa, waba urarana n’amatungo munzu, cyangwa se utagira iyo urara  iyo umunsi ugeze rurabanura. Waba uvurwa n’umuganga wambere kw’isi cyangwa uryamye iwawe waraheze kukarago, ruragutwara. Waba ugendera mundege mumyanya y’abifite ( business class), ufite iyawe (ugenda wenyine)( flying private), cyangwa ugendera mumyanya y’abaciriritse ( economic class) iyo impanuka ibaye ntago rutoranya mwese rurabajyana kandi ntawe ruteguza. Waba ufite izo mpamyabumenyi z’ikirenga cyangwa utarakandagije ikirenge mu ishuli, iyo umunsi wageze uba wageze. Waba koko utambuka bose bakakurangarira cyangwa se sihabe n’umwe umenya ko uhanyuze, isaha rwashatse rurakujyana. Waba uri kuri altar uri gusezerana cyangwa se uri kwibaza impamvu wowe ntanukubaza akazina iyo rwaje ruba rwaje. Waba uri umubyeyi witegura kwibaruka, cyangwa se utarabonye urubyaro, urupfu muragendana. Waba ugenda urinzwe n’intwaro z’ubwoko bwose cyangwa uri umwe wigendera munzira ,urupfu rukurimo muragendana, ushobora kunanguka wicaye hagati y’izo ntwaro kimwe n’uko ushobora gusitara ukaba ugendeyeko. Ruriya ntaho waruhungira!!.Ushobora kuba uri umwe mubarugemurira kenshi ukaba wumva ko wowe narwo mwamaze kuba abanywanyi rutagukoraho, ndivugira wowe urajwe inshinga no gutwara ubuzima bw’ ikiremwa muntu kuko hari ibyo atunze wifuza gutwara, ibyo akurusha, kuba mutabona bintu cyimwe cyangwa se kuba ubwawe wumva ko mugenzi wawe adakwiye kubaho. Yewe  uwagira inshuti ntiyayigira urupfu kuko ruriya ruhinduka nk’igicu, uyu munsi ruragusiga ariko ejo nawe ruzakumira bunguri.

Ariko noneho icyo ndukundira kurushaho ni uko twese rudushyira muri wa mwobo ungana urwara. Washyingurwa mu isanduka ya miliyoni cyangwa mukirago( umusambi) mwese murangiriza munsi y’igitaka. Wasezerwa n’imbaga nyamwinshi ndetse n’abakomeye cyangwa se utabonye abagusezera ( cg ukabona bake) mwese mugenda mwenyine kandi mugahurira hahandi. Waba wari utuye mumutamenwa urara urinzwe cyangwa se utuye muri nyakatsi, urupfu ruzatuma mwese murara hanze nk’inyamaswa. Ariko rero tuvuge ibindi tubisubire uru ruhanya ntampuhwe rugira pe, ni ntamunoza nukuri! Nawe se, nkumwe warugemuriraga kenshi ngo ari kwiruka inyuma y’ibyubahiro ndetse n’ubutunzi kuki rutemera ngo rutware amafaranga nuko we rumusige? tuvugeko rutazi ko uwo rutwaye yari akomeye se? ntago ruzi se ko aho yanyuraga hose bamwunamiraga? kuki se rwemera ko agenda imbokoboko kandi  yari yujuje ibigega ?kuki se  rutareka ngo agendane n’ayo masambu cyangwa se ngo ashyingurwe muri izo modoka  yarwaniraga cyangwa se yewe ngo yoroswe ayo mafranga kugirango atazashanguka  nk’abandi? sinumva ngo amafranga agura byose ra?

Ariko rupfu we, reka twiganirire kuko ndabizi wowe uzi byinshi kundusha, ese iyo abo bombi bahuye baramenyana? ndivugira umutware n’uwari umugaragu we? Ahubwo se umwe watwaye imburagiye kuko hari ibyo yari atunze byashakagwa n’uwo uhamusanze baraganira? ahubwo se babandi bapfuye ko bafite ibitekerezo bitandukanye ubwo nabo barahura bagasuhuzanya cyangwa iyo habera indi ntambara tutazi???  naho se umwe wambuye ubuzima mugenzi we kuko atamukundaga  bo iyo bahuye bigenda gute? Nonese bose baba hamwe cyangwa ibibera ruguru nibyo bikomeza kubera hasi? Abari babaye bakomeza kubabara? abari bakandamijwe bakomeza gukandamizwa? imirimo yacu niyo iduherekeza cyangwa byose birangirira hano turi? Reka ndeke gukomeza kukubaza byinshi kandi nziko nubundi igisubuzo urampa ari ” uzabibona uhageze” naho ubundi  rimwe na rimwe njya nkwanga ubundi nkagukunda pe! .

 

Ayo niyo maherezero yaburi wese disi! Uko urugendo rwacu rutangira kimwe ninako rurangiriza kimwe !

 

 

Photo credit: scoop.it

 

 

 

 

Advertisements

2 thoughts on “Impamvu nkunda urupfu,,

  1. Uko urugendo rwacu rutangira kimwe turasoza kimwe!nukuri pe! Niyo mpamvu twakagombye kubaho mu bwuzuzanye, ubufatanye n’amahoro asesuye kuri buri wese. Urakoze cyane Aline.

    Like

    • Urakoze Nawe Desire, nibyo koko ntanumwe muri twe ufite isezerano ko mu isaha ikurikira cyangwa ukwezi gutaha azaba agihumeka, igihe dufite kandi tuzi ni iki turimo dushaka twakwibanira neza!

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s