Iyo Mana si imwe?

Rimwe na rime njya nibaza niba iyo Mana njye nawe dusenga atari imwe bikanyobera. Gusa ntago twakwirenganya kuko abo biyita abakozi b’Imana batatubibyemo urwo rujijo rw’uko Imana dusenga zitandukanye ndetse ko Imana yaburi umwe wese muri bo ariyo nziza kurusha iy’abandi ntaho bazadufatira. Nabo sinabarenganya batubwiyeko iyo Mana ari imwe kandi ikaba ari urukundo ntabayoboke bazabona kandi natwe ntitwazajya twirirwa tujarajara munsengero z’amadini atandukanye kuko hose baba bigisha Imana imwe.Muri kino gihe ho noneho izina “Imana” ryabaye uburyo bw’ubucuruzi ndetse n’ubujura. Uwirukanwe mukazi wese ayo yari amaze gukorera ahita ayakodeshamo icyumba, arushywa no kubona abayoboke gusa, ubundi itorero rikaba ritangiye gutyo!. Noneho yaza ari guhanura cyangwa avuga mundimi ibintu bigacika!! Hari n’abandi noneho bahitamo kwiyegurira uwo murimo w’ivugabutumwa  burundu bamwe bakora amasezerano imbere y’ Imana ndetse n’intama baragijwe gusa wareba  izo mbuto bari kwerera abo baragijwe bikagutera kwibaza niba baragiyeyo kuko wari umuhamagaro wabo cyangwa bwari uburyo bwo guhunga imiruho y’ubuzima bwo hanze, aha ndivugira bamwe basiga impinja muri buri gace boherejwemo mubutumwa kandi ngo barasezeranye………….!! Ntimunyumve nabi sinanze ko ijambo ry’Imana ryigishwa kandi n’abaryamamaza bose siko batuzuza inshingano zabo neza gusa icyo nibaza ni kimwe: Ese koko niba wari ufite umuhamagaro wo kuryigisha ni kuki utabikoze  mbere y’uko ubwo bucuruzi wakoraga buhomba cyangwa se mbere yuko wirukanwa mukazi? Ni impuhwe ufitiye abo uzigisha cyangwa nibyo uzabakuramo?  Nako ngo mwasizwe amavuta ntawe ubavugaho  da! Ariko se ubundi ano mavuta aturuka he ? byaribyo byose abaye aturuka mu ijuru hari bamwe bavugako bayasizwe batari kuyabonaho pe !
Ni kenshi nagiye mbona ndetse nkumva impaka nyinshi za ngoturwane mubanyamadini batandukanye ndetse yewe no hagati mumadini ubwayo , ibyo bapfa ntabindi iyo bitabaye impaka zuzi gusenga neza, uzi gukuriziza ndetse no gusobanura neza ibyanditswe aba ari ufite abayoboke benshi. Ubu noneho byabibazo bimenyerewe mubigo by’igenga by’ubucuruzi byageze no munsengero ubu  ibigezweho  ni by’imitungo yanyerejwe ndetse naza tura tugabane niwanga bimeneke ziri gutuma bamwe twafataga nk’ abajyanama bacu muburyo by’umwuka  batangira kwangagazanya. Umugore n’umugabo bayoboraga itorero barashyirana kukarubanda, umwana na se barashyamiranama byose ari ukubera kakamanyu k’umutsima. Ahubwo se buriya hari indi gihamya y’uko babantu bari kutubeshya bitwaje ijambo ry’Imana dukeneye irenze iyi?
Si urwango batubibyemo  rwo rurarenze! batubwiyeko abo tudasengera hamwe, tudasenga kimwe, tutambara kimwe ndetse tutavuga kimwe ari abanyabyaha ndetse n’abanzi bacu. Amashyari, gushaka kwiyerakana ko turi intungane kurusha abandi ndetse no guhora duhanganye nibyo byashyizwe imbere kurusha ibindi. Umuvandimwe wawe muvukana aragira ibyago cyagwa umufasha wawe ( mugihe imyemerere yanyu itandukanye) ntumutabare ngo nuko idini usigaye usengeramo ritakwemerera kujya mubo mudahuje. Noneho ntuzibeshye ngo uhindure urusengero cyangwa idini uzajya uba ushaka kwikururira abanzi, babandi bose wigata inshuti zawe magara, wabitsaga amabanga yawe, bamwe mwasangiraga akabisi n’agahiye ntawongera kukwikoza kuko kuri bo uzaba ugihe mumubare w’abanyabyaha mbese uzahita uhinduka igitaramo muri bo. Niba abo bayobozi b’amadini bagiranye ibibazo hagati yabo ngirango ibikurikiraho murabizi ni “munyangire”, impande zombi zizakora   muburyo bwose bushoboka buri umwe yangishe mugenzi we mubayoboke , itorero ribe ricitsemo ibice ubwo irindi sengero ribe rivutse gutyo! Nimurangiza muhagarare imbere mutangire kutubwiriza mubyanditswe bitagatifu ko itegeko riruta ayandi ari ugukundana kandi namwe twakarebeyeho urugero byarabananiye. Nako ibyo by’inkundo no kubabarirana  simukibyigisha kuko ntabayoboke ndetse n’amaturo bitanga ahubwo ahanditse amafranga ndetse n’ubutunzi niho benshi musigaye mwigisha utanaretse ko bamwe basigaye bihimbira imirongo itaba muri ibyo bitabo bitagafitu kugirango bagendane n’ibyo abayoboke bashaka kumva.
Imana nzi ni imwe itanga umugisha hose ndetse no kuri bose ititaye kucyo twashatse kwiyitacyo kirenze kwitwa umuntu, iyo Mana ni imwe ikunda abagufi, abarebare, inzobe ndetse n’abirabura. Ibaye ari Imana itoranya ntiyakabaye ikiza abarwayi kuko basibye kujya murusengero, Ibaye ari Imana itoranya ntiyagakijije cyangwa se ngo yumve ibyifuzo by’abajura, abasambanyi ndetse n’ababaswe n’ibiyobyabwenge koko badakora ibyo yifuza; kuberako twe twahisemo kubacira imanza ntago bikuraho Impuhwe z’Imana kuribo. Ibaye ari Imana itoranya yanjya isubiza amasengesho ya bamwe barara mubyumba by’abasengesho nuko abageramo rimwe mu cyumweru cyangwa se abatajya bajyayo  ntibumvwe. Ibaye ari Imana itoranya ibitangaza byazajya biba mu idini rimwe rukumbi kuko ariryo ryaba ari iry’ukuri; ariko kuko itita kuribyo byose twashyizeho bidutanya, mu barokore babona ibitangaza, mubagatorika ibitangaza biraboneka ndetse no muba Islam ibitangaza barabibona ndetse no muyandi  madini atandukanye nanone ntibagiwe muri babandi batemera ndetse batajya no muri ayo madini ariko bemera Imana ndetse no mubatayemera hose irahagera. Imana ni urukundo!. Iyo iza kuba itoranya ntiyari kwemera gushyira urukundo imbere y’ amadini tubamo nkibyo twe dukora buri gihe, aha ndavuga runaka na nyirarunaka badahuje imyemerere ihuza ndetse umubano wabo ukagera kure. Nonese buriya turapfa iki ? iyo Mana dusenga si imwe ?
Ese twaretse izo nsengero cyangwa se iyo imisigiti ikazamo ubishaka udashaka tukareka kumuhindura iciro ry’imigani ndetse no kumucira imanza. Twaretse buri wese akagira amahitamo ye yo gusengera aho ashaka tutarinze kumukurikiza imivumo? Twaretse buri wese akagira uburenganzira bw’uko yambara ndetse nuko asa, simbuzwe uburenganzira bwo kwinjira munsengero runaka ngo nuko ntambaye nkabo! Ese abo bayobozi b’abatorero bakwitaye mugusana imitima y’abayoboke bayo ndetse no kwigisha ibyanditswe aho kwita kubyo bambaye niyo bibagiwe kwambara? iyo pantalo nambaye se izatangira amasengesho y’itorero ryose ntagere ku Mana? Ese ko iyo Mana twese dusenga ari inyampuhwe ikaba itegeye ibiganza buri kiremwa muntu cyose mwe mwiyita intumwa zayo ni kuki bibagora kugurura amarembo yanyu kuri buri wese? kuki bibagora kugira impuhwe ? Harya icyo yifuza si Imitima yacu? uko imisatsi yanjye imeze bihuriyehe na Roho yanjye? Harya nimba musoma ibyo bitabo bitagatifu yavuzeko hagati y’umurwayi n’umuzima ukeneye umuganga arinde? Nonese se ko abarwayi mubamagana ubwo amaherezo ni ayahe? Cyereka koko nimba iyo Mana dusenga itandukanye ibyo dukora n’ibyo dukorerwa byaba bifite ishingiro.
Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s