Kuri mukuru na murumuna wanjye,,

Leave a comment Standard

Ndakubona ntukirya ntukiryama, uricara ubunza imitima, mbese urahangayitse bikomeye! ntuhangayikishijwe n’amashuli yawe, ntuhangayikishijwe n’akazi wifuza kuzakora ndetse n’uko uzakageraho, ntarubyaro uhangayikiye kuko uracyari ingaragu, ahubwo uhangayikishijwe n’igituma mubo mwakuranye bose ndetse nabo mwiganye bose ari wowe wenyine usigaye udahamagarwa mukarunaka.….Mbese uwakubona atari asanzwe  akuzi yagirango ni wowe usigaye wikorera ibibazo biri muri iyi si byose.

Ndabizi ntugishaka kumva aho bavuga icyitwa ubukwe cyose, yewe n’ugusabye kuzamufasha uhita uhimba impamvu izatuma kuri uwo munsi utazaboneka kugirango wirinde urubwa rwo guhora uri inyuma y’abandi cyangwa se hatagira ukubaza igihe wowe ubwawe buzabera. Kureba amafoto y’ibihe byiza yabagenzi bawe hamwe n’abakunzi babo  cyangwa kujya gusura uwibarutse byo byakuvuye kunzoka, iyo wipfuye agasoni  uboherereza ubutumwa bugufi bikaba birangiriye aho. Rimwe narimwe iyo kwihanga byanze ngo utegereze isaha nyakuri, utangira gukora ibishoboka byose mumbaraga zawe kugirango icyo usigaye wita umuvumo kikuveho.

Iyo yamyaka igeze, ndavuga yayindi  sosiyete tubamo yadushyiriyeho ivuga ko tugomba kuva iwacu tukajya iwabandi twabishaka tutabisha igeze, benshi muri twe isi itangira kutubana nto, tukumva ko ubuzima buturangiriyeho. Noneho bikarushaho kutuzonga iyo abo tubana nabo batangiye kuduhoza kunkeke batubaza umwaka ndetse n’itariki y’ubukwe kandi aho ntanumukunzi twigirira, hari n’abakuru batangira kuduha ingero z’uko mugihe cyabo kumyaka yacu bari babyaye kabiri. Aho uvuka ho ishyano riba ryaguye ibikuba bitangira gucika, bamwe bati abanyeshyari barakuroze yemwe n’uwabikoze muhita mutangira kumucyeka. Iyo bitabaye ayo marozi wahawe n’abanzi bihita biba imyuka mibi  watererejwe n’abakurambere bo mumuryango wanyu bakavugako ariyo yakuzinze ikaba ituma  utereka abakureze ibirori. Iyo ibyo byose byanze amakosa yose ahita akujyaho abo wabenze bose ugatangira kubarondorerwa umunsi kuwundi. Iyo byose biyoberanye abinkwakuzi mubo mumuryango uvukamo bahita bajya guteza utuyuzi ngo  bakubarize abakurambere uwaguteje iyo nyatsi yo kudashyingirwa nk’abandi, mwavayo ukajyanwa mubyumba by’ahabaye  amasengesho hose ngo wenda mugihe uwo muvuzi gakondo atabonye insinzi iyo Mana yo ishobora kuzagira icyo yabikoraho.

Mbese ibintu biba ari ibicika kumpande zombi!mugihe uwo  mupfumu akataje mukubamaraho utwo mwari mutunze abo banyamasengesho bakakwigishije kwihangana ugategereza isaha nyayo y’uwaguhanze nabo baba bakataje  mukotsa iyo Mana  igitutu ngo itabare bwangu nyirarunaka akeneye umugabo byihutirwa bitabaye ibyo ubuzima bwe bushobora no guhagarara ahhhhhh!  Ariko se iyo Mana yo ibaye ivuga ikakubwirako ntawe uzagira wabyifatamo ute wa? buriya ntiwahita ugwa igihumure? Ahubwo se ni ukubera iki twumva ko kuba ntabagabo dufite kuri iyo myaka  ari icyaha cyangwa ikosa rikomeye rituma tujya kwinginga Imana? Ese kuki twumvako tugomba kuyibutsa iyobewe ibidukwiye? Ese niba wemera ko hari uwagushyize muri ino si, akaba agena ibikubaho byose ndetse na buri ntambwe yose uteye  waretse agakomeza akazi ke akagakora uko yabitenganyije, icyo gitutu uri kumushyiraho ni ikiki mubyukuri? Abaye se haribyo yifuzaga ko wiga cyangwa uhindura mubuzima bwawe mbere y’ibyo byose ? Abaye se hari ibyo iri kukurinda byari kuzatuma  n’urwo rugo utazarubamo mumutuzo cyangwa se rutazamara kabiri? Reka da! wowe ibyo ntubyitayeho icyo ushaka ni umugabo niyo wazaba nyiramiruho ariko warugezemo ibyo bizaba biguhagije.

Hari benshi bagezeyo bifuza kuvayo ariko bakaba barabuze ubuvayo, hari benshi bariyo bumva uwabaha andi mahirwe yo guhitamo batahitamo abo bashakanye nabo, hari benshi bagezeyo batunzwe n’amarira, hari benshi bagezeyo babujijwe uburenganzira bwo gukomeza gukurikira inzozi zabo, hari benshi bagezeyo babayeho nkabari muri gereza, hari benshi bagezeyo bari kwishinja kuba barihuse mugufata icyemezo cyo kurushinga bamwe bemeye batabanje kumenya abo bagiye kubana nabo ahubwo ari uburyo byo gukira inkeke bahozwagaho n’imiryango yabo cyangwa se bamwe bagendeye mucyigare kuko babona abo bagendana bose bari gushyingirwa; hari benshi bagezeyo bifuza ubuzima nk’ubwo ufite ariko bikaba bitagishoboka; dushatse twatuza!

Ngo iyihuse yabyaye ibihumye n’uwitonze yakamye ishashi niko bajya bavuga!

Ariko rero mfite akabazo k’amatsiko, Ese ko naherutse tugiye mubyumba by’amasengesho ziriya nda bamwe muri twe  tuvamo dufite ni izigenda zite? Ibitangaza se koko byarabaye umugabo ahanuka mukirere gahunda ziba ziciyemo gutyo? cyangwa wasanga…………… reka nicecekere aha da wabona………..

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s