Kuri musaza wanjye,

Ntugihabwa intebe mubandi bagabo ngo mwungurane ibitecyerezo, ibyo uvuze ntagaciro bigihabwa muri rubanda, mbese murugaga rw’abitwa abagabo ntucyibarirwamo yemwe hariho nabasigaye bakwita imbw…   ndetse na bamwe  mwari inshuti  bahindutse bashya kuri wowe kandi ngo ntayindi mpamvu ibitera ataruko bamaze kugira abagore naho wowe ukaba ucyiri ingaragu!

Iteka uko uzajya uvugana n’abo mumuryango wawe cyane cyane ababyeyi ntibizajya bibura ko bakubaza igihe uzaza kuberekera umukazana, noneho nibaba basirimutse bakoresha zino mbuga nkoranyambaga, witegure ko ifoto yose uzajya ushyiraho uri kumwe n’umubobwa bazajya bakubaza niba ari uwo bari bategereje!. Umunsi umurimo wo kwihangana wabananiye bazatangira kugukangisha ko benda gupfa bakaba babajwe no kuzagenda badateruye  akuzukuru wari kuzabaha, ubundi  bazakubwirako bahangayikishijwe n’uko uzahambanwa ikara mugihe utagize icyo wibwira hacyiri kare!. Ibyo nibiramuka byanze kugufata  uko uzajya ujya kubasura uzajya usanga urutonde rwabo baguhitiyemo rugutegereje, abo azaba ari babakobwa muturanye, bamwe mwiganye cyangwa bamwe bakomoka mumiryango ifitanye ubucuti bukomeye n’iwanyu, yewe rimwe narimwe bazajya  bakubariza muri zanshuti zabo niba ntawe bazi ufite umukobwa ugeze mucyigero  cyo gushyingirwa. Aho nuramuka ubananiye umwanzuro azaba aruko urwaye intinyi bamwe bajya bavugako  intama yakandagiye ahhhh ! Uwo bazakuvugutira nutakwica uzagukiza ahhh!

Muri bagenzi bawe ntamunsi uzahita utabajijwe igihe izawe zizanyobwa; noneho uzakubona hari imirimo yo murugo uri kwikorera, haba gutegura amafunguro, gusukura imyambaro yawe ndetse n’aho uba azakubaza impamvu utazana umugore ngo abigukorere nkaho uwo mugore  azaba aje kuba umuja, ntimunyumve nabi sinanze ko iyo mirino umugore ayikora ariko  ntibyakagombye kuba impamvu nyamukuru yo gushaka kandi byarushaho no kuba byiza mwese mubifatanyije buri umwe agakora icyo akunda kandi azi gukora neza. Erega urugo ni urwa babiri shenge !

Hari bamwe uzabwirako ugishaka uwo muzarushingana baguhe urwamenyo bati ” n’abakobwa bose buzuye muri cyino gihugu? cyereka nimba uwawe azava mu ijuru! “, bati se wabuze n’uwo utera inda ? Hari nabandi uzabwirako ugishaka ubushobozi bwo gutunga urugo bakubwireko ntagihe kizagera  ngo wumve ugwije umutungo  ko ahubwo wakagombye kumuzana mukabishakira hamwe, yego koko birumvikana ntagiye kizagera ngo wumve ugwije byose muri ino si dutuye ariko nanone hagomba kuba hari twaduke tw’itangiriro uzifashisha mukubyazamo ibyo bindi bihambaye. Ariko ese ubundi turetse ibyo, nshimye y’uko ayo gukoresha ubukwe ushobora kuzayahabwa n’umuryango wawe ( mugihe uwufite kandi wifashije) ndetse andi ukaba uteganya ko azava mu ntwererano uretseko nabwo ntagihamya uba ufite ko abo bose wahaye ubutumire bazagutwerera,  nonese n’ayo kwishyura inzu muzabamo bazayaguha?, ayo guhahira urwo rugo  se nayo bazajya bayabatwerera da? Ejo bundi baraje bagushyireho icyindi gitutu cyo kubyara ! ayo uzagura imyenda y’umwana cyangwa ayo kujyana uwo mubyeyi kwa muganga bazayaguha? Harya ubundi muri abo bose bari kugushyiraho igitutu ngo uzane umugore  hari n’umwe muri bo uzi uko mumufuka wawe hifashe? Kuri bamwe kwitunga uri umwe  biraba bikiri ingorabahizi ngo urajya gushyiraho  n’undi wakabiri?

Ese ubundi bakurecyeye uburenganzira  bwo gukora icyo ushaka mugihe cyikunogeye hamwe nuwo ushaka? Kuba atari yubaka urwo rugo kucyi twumvako bigomba kuba impamvu yo kumutesha agaciro mubandi ? Ese ni ibitecyerezo bye bidafututse  umugayira ngo tubimenye cyangwa ni uko wabwiwe ko gushaka umugore  bikugira icyirenze kuba uwo uriwe mubusanzwe?  Nibyiza ko washinze urwawe twese turabyishimiye ariko ntibisobanura ko mugenzi wawe ucyiri ingaragu agomba kugendera ku isaha yawe. Inkono ihira igihe!

 

Imigisha myinshi,,,

 

 

 

 

 

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s