kumwana wanjye,,

Leave a comment Standard

Nanjye byarantunguye siko nabishatse, iyo nza kugira amahitamo mba narakugumye iruhande. Narinziko arinjye uzagucyicyira igihe uvutse, narinziko arinjye uzakonsa, narinziko arinjye uzakwigisha kwicara, narinziko arinjye uzakwigisha kugenda, narinziko………….,narinziko nzaba ndikumwe nawe igihe uzaba uhabwa iyo mpamyabumenyi, narinziko nzaba ndi mubagushagaye igihe uzaba usanze uwo wakunze, narinziko nzaba ndi mubambere bazaterura abo abuzukuru banjye , narinziko,………. Gusa siko byagenze, nagombaga kugenda, nagombaga kugusiga hagati murugendo atari uko nabihiseho ahubwo aruko urugendo rwanjye hano munsi arihano rwagombaga kurangirira, nagombaga kwitaba!

Ndabizi ko ntagusize mu isi nziza ariko ubuzima bwo buzahora ari bwiza, ndabizi ko ngusize mu icyeragati. Ndabizi ko uri kwibaza byinshi, ndabizi ko ngusiganye ubwoba, amarira ndetse n’agahinda katazigera gashira ariko humura ndikumwe nawe igihe cyose. Ndabizi hari ubwo uzicara umpamagare ubure ukwikiriza.

Ndabizi ko ari byinshi nsize ntakubwiye muri ubu buzima,sinakubwiyeko imitecyerereze yawe ndetse n’imikorere yawe bigomba kuruta imyaka ufite ndetse n’abo mungana bose ( wabishaka utabishaka), sinakubwiyeko uzumva ndetse ukabona byinshi utagakwiye kwerekwa ndetse no kubwirwa kumyaka yawe. Sinakubwiyeko utazishimirwa na bose, sinakubwiyeko ibyago byawe bizaba ibyishimo kuri bamwe, sinakubwiyeko insinzi yawe ishobora no kuzaba ari agahinda kubandi. Sinakubwiyeko bene muntu bazaguhinduka nk’igicu, sinakubwiyeko uzaburara impande yawe bari kuzuza ingarani. Sinakubwiyeko harubwo uzaba wicaye muri benshi ariko wumve uri wenyine. Sinakubwiyeko hari aho uzaba useka atari uko wishimye ahubwo ari uko bigomba. Sinakubwiyeko ugomba kwiga kwibera umubyeyi, sinakubwiyeko uzarira ukamenya kwihoza, sinakubwiyeko uzibera umujyanama. Gusa nagombaga kugenda kuko burya mwana wanjye uko wanganaga kose nakubonagamo imbaraga ndetse n’ubutwali bidasanzwe, aribyo byampaga icyizere ko uzakomeza urugendo kandi ugatsinda kabone niyo ntazaba nkuri impande.

Nikenshi uzarira untabaza kuko hari ibiri kukugora muri ubu buzima ukaba ucyeneye umujyanama, nikenshi uzarira untacyira ko warenganijwe. Ni kenshi uzarira untabaza ko ushonje ndetse wambaye ubusa. Nikenshi uzantakira ko uri wenyine watereranywe na bose, gusa uzahumure ndahari, ndi impande yawe, nubwo udashobora kumbonesha amaso y’umubiri bwose, iteka nguhoza mugituza cyanjye, ntamubyeyi usiga umwana we kirazira!

Mwana wanjye uzambona muri byose ndetse no buri benshi, uzambona muri babagiraneza bazaguha icumbi , uzambona muri bamwe bazaguha icyo ufungura, uzambona muri bamwe bazamenyako uri wenyine bakube iruhande, uzambona muri bamwe bazamenya ko nyuma y’iyo nseko hari amarira ahihishe nuko baguhoze. Uzambona muri za nshuti zose nziza ubu buzima buzaguha, uzambona muri zandirimbo nakundaga kukuririmbira, uzambona muri za mbyino nakundaga kukubyinira, uzambona muri byose ndetse nahose mwana wanjye!

Mwana wanjye ndakwishimiye, nishimye igihe ubuzima bugukubita hasi inshuro nyinshi ariko ukanga ukeguka. Nishimye igihe wabonaga iyo impamyabumenyi nubwo urugendo rwa amashuli yawe rutari rworoshye nabusa. Nishimye ubwo wabaga umufasha ndetse n’umubyeyi w’intangarugero mubandi. Nishimye igihe warenganuraga abarengana; nishimye igihe wabaye inyangamugayo aho utuye, ndetse no mubyo ukora. Nishimye igihe watsindaga umutima w’ ubwikunde ndetse n’ubwikubire ukemera gusangira tumwe warufite hamwe n’uwashiriwe. Nishimye igihe wibukaga yaneza wagiriwe naburi umwe wese wanyuze buzima bwawe. Nishimye igihe hari uwo wabereye umugisha kuko wibutse ko nawe hari uwakubereye umugisha.

Gusa ujye ukomeza uzirikane ibyo nakundaga kukubwira kenshi, ubuzima bwose wazabamo umwijuto wawe ntuzatume uhuma amaso ngo wirengagize amaboko y’abagutakambira cyangwa ngo ufunge amatwi yawe ngo wirengagize amajwi yabagutakira. Kandi nkuko nabikubwiye ndi impande yawe, ngufashe akaboko ntamubyeyi ujya asiga umwana we kirazira! Aho ugejeje hose umenye ko nkwishimiye kandi ko ngukunda byahebuje.

Urabe intwali mwana wanjye!

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s