Turabahora uko batigize, turabahora uko batahisemo, turabahora ko ari abantu nkatwe ariko bakaba badasa ntatwe, bakaba batavuga indimi nyinshi nk’izo tuvuga, bakaba batambara ibihenze nk’ ibyacu , bakaba batabona yamafunguro nk’ayacu, bakaba datataha aheza nk’iwacu, bakaba bataziranye n’abakomeye nkatwe, badatumirwa mubirori nkatwe.
Ni bamwe duhura nabo tukitaza yewe byanarimba tukabavugiriza induru kuko indoro yabo tuyibonamo ubugome, inseko yabo tukayisomamo uburyarya naho byabiganza baturamburira badusaba tukabibonamo ibitunyaga ibyacu. Ni bamwe twumvako kubaho kwaho kubangamiye umutekano wacu.
Ni bamwe twahinduye umwanda ugomba gukuburwa ngo barica isura yacu, nibamwe twambuye uburenganzira bwo kwitwa ikiremwa muntu nk’abandi yewe niyo bibaye ngombwa n’ubuzima turabubambura ngo nubundi ntacyapfaga ngo ntawe bafite uzabaririra cyangwa ngo abaze irengero ryabo. Oya nako icyo tubahora cyirahari ngo nuko bayeho mubuzima bisanzemo gusa batahisemo.
Nibamwe turinda urubyaro rwacu, twababwiyeko impamvu bari mumuhanda ari uko banze ishuli ndetse ko batumviye ababyeyi babo none bakaba bari guhura n’ingaruka zibyo bahisemo. Niyo mpamvu umunsi abo bombi bahuye uwo kwakurana azamera nkubonye icyindi ikiremwa gishya cyo kuwundi mugabane nuko atangire guha inkwenene uwo mugenzi we ngo dore uko gisa, ndorera icyo gipira yambaye ,nibindi ntarondoye. Mbese ko urwo rubyaro rwacu turi guhisha ukuri kubu buzima tubamo (ko buri wese atavukanye amahirwe nkayo yagize), umunsi yakuze akaba umuyobozi hari uzarokoka muri babandi amahirwe y’ubuzima atigeze asekera?
Ese mbere yo kumuhururiza wigeze umubaza impamvu ari mumuhanda? wigeze umubaza impamvu atari kumwe n’ababyeyi be? wigeze umubaza impamvu atari ku ishuli nk’ abandi bana?
Ntago ariko twese tugira ayo mahirwe yo kubona iryo ifunguro rya buri munsi, hariho n’abatacyibuka mpumuro yaryo uko imera akaba ariyo mpamvu y’ibyo biganza bigutakambira bigusaba bicye mubyo ufite. Ntago ariko buri wese yagize amahirwe yo kugira ababyeyi kandi babitaho nkabo ufite, hari abagize ibyago barababura biba ngombwa ko birera, hari ababafite ariko babayeho nk’abatabafite, hari n’ababafite kandi babakunda gusa amikoro macye akaba yaratumye badahabwa nk’ibyo wahawe, akaba ariyo mpamvu abo bana ubabona mumihanda ataruko hari umunezero bari kuhabonera cyangwa se nkuko dukunda kubivuga banze ishuli nuko bagahitamo kwigira ibirara, ahubwo aruko ubu buzima bwabategetse kujya kwirwanaho.
Ariko mwigeze mubona urukundo ruba hagati yabariya bana?, wabonye akanyamuneza bahorana? ataruko byose bimeze neza, ataruko baraye neza cyangwa se ngo babe batunze ibyamirenge ahubwo banejejwe nuko bafite ubuzima! Ese wigeze ubona agusagarira igihe yagusabye ukamwima ataruko wari ubibuze ahubwo ari ukubera……… , wigeze ubona asagarira umwe wamushinjije ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo kubera gusa iryo zina afite ryo kwitwa “umwana wo mumuhanda”? Ntiyeme agakubwitwa azira amaherere kandi ubuzi neza ko arengana? Ariko se ubundi ninde wari kumuvugira ko ntanyina cyangwa se uri impande ye!. Wigeze ubona hari uwo yendereje kuko yabangamiye uburenganzira bwe nk’icyiremwa muntu? ahubwo se yanabitinyuka kandi nubundi kuri bamwe muri twe arutwa n’itungo! Niwifuza kugira icyo umwigiraho uzitegereze uko abayeho ndetse n’uko abanye n’abandi ntago uzabura isomo ukuramo.
Maze rero ubutaha n’umubona ntuzamwitaze cyangwa se ngo umuhururize imbaga, uzibuke ko ntawanga ibyiza, uzibuke ko ntamunyenga uri mukurara wicirwa n’imbeho munsi y’ibiraro cyangwa ruhurura kandi usize umufariso iwanyu. Uzibuke ko ntamunezero uri mukunywa cole murwego rwo kwiyibagiza umubabaro by’akanya gato kandi warasize iwanyu zikamwa. Uzikuze ko ntabyishimo biri mukurira ingarani ushakisha icyo wabeshyeshya igifu ngo urebeko waza gutora agatotsi, kandi warasize iwanyu ibigega bisendereye. Oya nako reka mbishyire mumagambo macye, uzibuke kuba umuntu, uzamukorere nkicyo ubaye uri mumwanya we wakwifuza gukorerwa.
Love & joy !
2 thoughts on “Ni umuntu nkawe II,,”
ejohanjye
Hello Aline ! i always like your point of view ; u motivate people by letting them know u care about them and this is effective in gaining loyalty and in situations where people are stressed .
u are AFFILIATIVE
LikeLike
Aline Nzabonimpa
Thank you so much Benithe, I really appreciate,, You too are doing an amazing job on Ejohanjye
Sending love and Joy ur way!
LikeLike