Njye Nawe,,,

“Nanjye byambayeho, nibyo biri kumbaho ndetse bishobora no kuzambaho, humura ntago uri wenyine” nicyo nifuza ko uzahora uzirikana.

Bumwe muburyo bwo gukira igikomere harimo no gusangiza abandi ibyakubayeho , kwaba ari ugutandukanda cyangwa se kubura uwo wakundaga, aho warenganijwe, aribyo wabonye aho wagenze hose bikaba byakubabaje cyangwa se ibyo wumva byahinduka; ntuzanigwe n’ ijambo, hari uwaciye mubyakubayeho uzarekeraho kwicira urubanza , hari uri kubicamo uzumva ko atari wenyine ndetse hari uzabicamo uzamenya uko yitwara igihe azagera muri ibyo bihe.

Njye&Nawe Magazine ni urubuga rwa buri wese, inkuru zose ziri hano ni izagiye zoherezwa n’ abantu batandukanye. Nawe niba hari inkuru y’ ibyakubayeho, ibyo utecyereza cyangwa se ibyo wabonye uwo munsi ukaba wifuza kubisangiza abandi tuguhaye ikaze ( amazina yawe ntago azatangazwa , cyereka ubiduhereye uburenganzira).

Hey! nari nibagiwe kubabwirako ko nyuma y’ izo nkuru tuzajya twiga ibindi bintu bitandukanye harimo gutegura amafunguro atandukanye, fashion, deco ideas ndetse tukanasangira ibihe byacu bitandukanye. ( yes, indimi zose ziremewe hano ntimuzagire impungenge! ) kandi niba ufite n’ibikorwa wifuza kumenyekanisha amarembo arafunguye !

Ibyifuzo byanjye ni uko uru rubuga rwazaba umwanya wo guseka, kurira ( amarira y’ agahinda ndetse nay’ibyishimo ),ndetse  n’ umwanya wo kwiga  ariko cyane cyane umwanya wo kumva ko utari wenyine .

Aho urihose ndagushimiye kuba warabanye nanjye muri runo rugendo, mbifurije Umugisha uturuka k’ Uhoraho.

Love&Joy

Aline Nzabonimpa

 

 

Advertisements